Basketball Africa League Igiye Kongera Kubera Mu Rwanda

Ubuyobozi butegura Shampiyona Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League, BAL) bwemeje ko iyo mikino mu mwaka utaha izabera mu mijyi itatu ari yo Dakar, Cairo na Kigali, ari naho hazabera imikino ya nyuma.

Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa BAL bwemeje ko ku nshuro yayo ya kabiri izitabirwa n’amakipe 12 yo mu bihugu 12, azahatana mu mikino izabera muri Senegal, mu Misiri no mu Rwanda hagati ya Werurwe na Gicurasi 2022.

Ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Kane mu gikorwa cyabereye muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex mu Misiri.

Muri rusange mu irushanwa ritaha hazaba imikino 38, mu mijyi itatu, mu mezi atatu.

- Advertisement -

Biteganywa ko amakipe 12 azitabira iri rushanwa azagabanywa mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’amakipe atandatu.

Buri tsinda rizakina imikino 15, aho buri kipe izahura n’andi atanu biri kumwe.

Hazabanza imikino 15 izabera muri Dakar Arena guhera ku wa 5-15 Werurwe, indi 15 izabere muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex i Cairo guhera ku wa 9-19 Mata.

Amakipe umunani azaba ari imbere muri ya matsinda yombi niyo azabona itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera muri Kigali Arena tariki 21-28 Gicurasi 2022.

Muri icyo gihe ikipe izajya ihura n’indi mu mukino umwe utsindwa ugahita usezererwa, mu byiciro bitatu kugeza ku mukino wa nyuma.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko nyuma y’irushanwa rya mbere ryabaye muri uyu mwaka, bishimiye ko ryinjiye mu mwaka waryo wa kabiri.

Yakomeje ati: “Muri iri rushanwa ryaguwe, tuzageza imikino myinshi mu bihugu byinshi kuri uyu mugabane, tubashe kwakira abafana bashya n’abazaba bagarutse babashe kuryoherwa n’irushanwa ryo ku rwego rw’isi bahibereye.”

Amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona by’imbere mu bihugu 12 niyo azitabira iryo rushanwa, akazatangazwa mu minsi iri imbere kimwe n’amatsinda aherereyemo.

Igikombe cy’uyu mwaka mu Rwanda cyegukanywe na REG BBC, bivuze ko ari yo izitabira BAL 2022. Muri uyu mwaka u Rwanda rwari hagarariwe na Patriots BBC.

Giheruka cya BAL 2021 cyegukanywe na Zamalek yo mu Misiri itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63, mu mukino wabaye ku wa 30 Gicurasi muri Kigali Arena.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version