Guhugura Abaturage Mu Kwirinda Inkongi Byageze No Mu Bitaro

Polisi y’u Rwanda yahuguye abakozi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare uko bagomba kwirinda ibyakurura inkongi n’uburyo bayirwanya iramutse yadutse, bakabikora mu gihe batereje ubutabazi.

Ni amahugurwa Polisi iri gukorera mu Karere ka Huye azamara iminsi itatu.  Yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza akazarangira tariki ya 10 Ukuboza.

Abahugura batoranyijwe mu bitaro bya Kaminuza  barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

Bazahugurwa ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko ariya mahugurwa agamije kongerera abantu benshi ubushobozi bwo kwirwanaho habaye inkongi  no kumenya uko bawirinda.

Yagize ati: “Abatoranyijwe barimo guhugurwa bakazajya guhugura abandi harimo n’abo mu miryango yabo. Guhugura abantu benshi ni uburyo bwiza mu kurwanya no kwirinda inkongi n’ingaruka zayo.”

Abahuguwe beretswe uko ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi bikoreshwa.

Kuwa Kane tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi wa kabiri w’ariya mahugurwa. Abahugurwa banahawe nomero za telefoni bazajya bifashisha bahamagara Polisi igihe habaye inkongi.

Umuriro ni iki?

Umuriro ushobora kwangiza byinshi

Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2  kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.

Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).

Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.

Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.

Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’

Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.

N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubutita.

Polisi y’u Rwanda itanga inama y’uko haramutse hari umuntu ubonye ahantu hasohoka umwotsi cyangwa hari inkongi yeruye yayihamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 111 no ku  murongo  0788311224 cyangwa 078831112.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version