Impunzi 462 U Rwanda Rwakiriye Zivuye Muri Libya Zimaze Kwimurirwa Ahandi

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko mu mpunzi n’abashaka ubuhungiro basaga 600 bakiriwe bavuye muri Libya guhera mu mwaka wa 2019, abantu 462  bamaze kubona ibindi bihugu bizakira.

Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), biheruka kongera amasezerano yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyafurika baheze muri Libya.

Muri ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021 azageza ku wa 31 Ukuboza 2023, umubare w’abazajya bakirwa warongerewe uva kuri 500 ugera kuri 700 icyarimwe.

Ni amasezerano avugurura andi y’imyaka itatu yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019, ari nayo yashyizeho Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, yakirirwamo ziriya mpunzi n’abasaba ubuhungiro mu gihe bagishakirwa igisubizo kirambye.

- Advertisement -

Abo bose ni Abanyafurika baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bananiwe kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuzaga, ahubwo bisanga bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya.

Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko u Rwanda rwakiriye icyiciro cya karindwi kigizwe n’abashaka ubuhungiro 176.

Yakomeje iti “Guhera muri Nzeri 2019 ubwo itsinda rya mbere ryahageraga, abantu 648 bamaze kwakirwa ndetse 462 muri bo bimuriwe mu bindi bihugu.”

Mu masezerano yasinywe, u Rwanda rwemeye gukomeza kwakira izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro babyifuza no kubacungira umutekano, AU yo ikomeze gushakisha ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe UNHCR yo izaba itanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro, n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Bamwe mu bakiriwe mu Rwanda bagenda babona ibihugu bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède.

Impunzi nyinshi n’abasaba ubuhungiro baturuka mu bihugu bya Eritrea, Sudan, Sudan y’Epfo, Somalia, Ethiopia n’ibindi.

Nyamara imibare iheruka yavugaga ko hari abantu bagera ku 1,680 bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya, bakeneye gushyirwa ahantu bacungiwe umutekano.

AU na UNHCR basabye ibihugu gukora nk’u Rwanda, bikakira bariya bantu babayeho mu buzima bubi.

Kwakira izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro ni icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana abantu bacuruza izi mpunzi, utanze menshi akegukana abacakara be.

Ni mu gihe Libya yugarijwe n’intambara guhera mu 2011, ku buryo izi mpunzi zifatwa zigafungirwa mu bigo bitandukanye, zigakorerwa iyicarubozo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version