Nta gihe kinini umukire wa mbere ku isi Elon Musk atangaje ko aguze Twitter. Icyakora hari bamwe batangiye kuva kuri Twitter kubera impamvu zitandukanye zirimo n’uko yaguzwe n’uriya mugabo bamwe batiyumvamo.
Kuba Musk yaraguze Twitter ngo hari bamwe bitashimishije kubera ko hari abamufata nk’aho ari umwirasi, umuntu ukagatiza.
MailOnline yabajije abayobozi ba Twitter impamvu ituma hari bamwe mubari basanzwe barayobotse uru rubuga baruvaho.
Kugeza ubwo batangazaga iby’uko abantu bari kuva kuri Twitter ari benshi, nta gisubizo cyo kuri Twitter bari babonye.
Hari umwe mu bari basanzwe bakoresha Twitter uvuga ko mu munsi imwe( amasaha 48) yatakaje abantu 700 bari basanzwe bamukurikirana(followers).
Urukuta rwa Twitter rw’inzu ndangamurage ya Jenoside yakorewe Abayahudi, yitwa AuschwitzMuseum narwo ruvuga ko rwatakaje abantu 2,500 bari basanzwe barukurikirana.
Ibi byabaye mu ijoro rimwe ryo ku wa Kane taliki 27, Ukwakira, 2022.
Hari n’Umudepite wo mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika witwa Matt Gaetz wavuze ko nawe aherutse gutakaza abamukurikiranaga 16,000 mu gihe undi witwa Sharyl Attisson nawe watakaje abagera ku 6,000.
Elon Musk niwe muntu ukize kurusha abandi ku isi.
Umutungo we ubarirwa Miliyari $210.
Aherutse kugura Twitter ku gaciro ka Miliyari $44.
Nyuma yo kuyigura mu buryo bweruye, yahise yirukana benshi mu bahoze ari abayobozi bakuru bayo bakoreraga ku cyiciro gikuru kiri San Francisco muri California.
Muri Gicurasi, 2022 Elon Musk yatangaje ko afite gahunda yo kuzagarura Donal Trump kuri Twitter.
Trump yirukanywe kuri Twitter mu gihe cyatambutse azira ko yakoresheje uru rubuga mu gukangurira abantu kujya gukoma mu nkokora umuhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko ya US yitwa Capitol wari ugamije gutangaza intsinzi ya Joe Biden bari bahanganye.
Twitter nirwo rubuga rukoreshwa n’abantu bakomeye ku isi kurusha izindi. Ni urubuga rw’abanyapolitiki n’abanyamakuru kandi abo nibo bantu bagira uruhare runini mu bibera ku isi muri iki gihe n’ibizahabera mu gihe kizaza.
Bamwe bavuga ko uru rubuga rushobora kuzahinduka ahantu heza ho kwisanzura mu bitekerezo, mu gihe hari abandi bafite impungenge ko uko Elon Musk ayobora ibindi bigo bye akoresheje igitinyiro, ari nako ashobora kuzahanga Twitter nshya k’uburyo izarushaho kugorana.
Icyakora ku rundi ruhande, Musk aherutse gutangaza ko azashyiraho uburyo bwiza buzafasha abakoresha Twitter kwisanzura, bagakoreraho ibintu byinshi bizatuma ibiganiro n’ibiteterezo biyikorerwaho birushaho gushimisha no kunogera benshi.
Mu mikorere ye, Elon Musk avuga ko azareka abantu bakisanzura ariko ngo uzatandukira azacishwaho akanyafu.
Kuri uyu wa Kane Taliki 28, Ukwakira, 2022 nibwo yinjiye mu Biro bikuru bya Twitter biri San Jose muri Calfornia.
Aherutse gutangaza ko abazabishaka bazajya bishyura ibikorwa bakorera kuri Twitter bakoresheje ubwoko bw’amafaranga bita ‘cryptocurrency.’
Time iherutse gusohora inkuru ivuga ko muri gahunda za Musk harimo ko Twitter izaba ahantu n’ababana bahuje ibitsina bashobora gutangira ibitekerezo byabo kandi haramuka hagize ushaka kubibasira agafitirwa ingamba.
Bisa n’aho izaba ari urubuga ‘rudaheza’ buri wese.
Icyakora avuga ko ikintu kizashyirwa kuri Twitter kigateza sakwe sakwe nyinshi, kizaba gikuweho kugira ngo kibanze kigweho.
Ngo ntazihanganira abimitse urwango mu bantu.
Aherutse kubwira The Financial Times ko kwimika urwango ari ikosa, bityo ko ntawe azemerera ko ahindura Twitter ahantu ho kurugaragariza.
Ibi abivuze mu gihe hari hashize iminsi hari abantu bavuga ko bagiye kureka kwamamariza kuri Twitter kubera ko yasaga n’aho yahindutse urusisiro rw’ababiba urwango.
Uru rwango nirwo rugiye gusubiza umuraperi Kanye West ku isuka kubera amagambo yanditse kuri Twitter avuga amagambo yafashwe nko kwibasira Abayahudi.
N’ubwo yahise asiba ayo magambo, byarakaje abantu benshi n’ibigo byamuteraga inkunga mu bucuruzi bwe k’uburyo byanzuye ko bigiye gusesa amasezerano y’ubucuruzi bari bafitanye na Kanye.
Andi makuru avuga ko Elon Musk afite umugambi wo kwirukana abakozi be bangana na 75% agasigarana abantu 2,000 gusa.