Abahinga ikawa mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi baherutse gutangiza ku bwinshi ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu bagamije ko mu myaka itatu iri imbere izaba yeze, bagahabwa uruganda ruyitunganya ikagurishwa yongerewe agaciro.
Ni abahinzi bo mu Kagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitaba.
Hashize iminsi mike muri aka Kagari hatangiye guterwa ingemwe 10,000 ku buso bwa hegitari enye.
Babwiwe ko iyi kawa izaba yeze mu myaka itatu iri imbere kandi ngo icyo gihe bazaba bafite uruganda rwo kuyibyaza umusaruro.
Mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi, igera kuri 11 niyo iteweho ikawa.
Hegitari 602,2 nizo ziteyeho kiriya gihingwa. Ibiti 1,431, 555 nibyo biteye kuri ubwo buso.
Umuhinzi w’ikawa witwa Ngendahimana avuga ko nyuma yo gutera biriya biti, hari amahugurwa basezeranyijwe azabafasha kumenya mu buryo bwimbitse uko ikawa yitabwaho bityo igatanga umusaruro bifuza.
Ibi biri gukorwa k’ubufatanye bw’ikigo Arabica Farmers LTD ndetse n’ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB.
Mu cyizere kinshi, hari umugore witwa Nyirabagenzi uvuga ko ikawa niyera neza azajya ayinywa kubera ko ngo kuva yitwa we, ntarasoma ku ikawa, ngo yumva abayinyweye bavuga ko iryoha.
Uwera Parfaite ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage gufata neza amahirwe begerejwe.
Avuga ko Akarere kiteguye kuzafasha abahinzi b’ikawa kuyibyaza umusaruro, bakabona iyo bagurisha ndetse nabo bakayinywa.
Ati: “Abaturage musabwe kubungabunga aya mahirwe mwegerejwe, tuzabafasha gukurikirana uburyo bwo kubahugura, kandi twiteze ko nta kibazo cy’ifumbire muzagira.”
Uruganda rw’ikawa ruvugwa muri iyi nkuru ruzubakwa n’umufatanyabikorwa w’ aka Karere witwa Arabica Farmers Ltd mu myaka itatu iri imbere.
Ubusanzwe mu karere ka Gicumbi hubatswe inganda zirindwi zitunganya ikawa.