Baturutse Henshi Ku Isi Baza Kibeho Kwizihiza Isubira Mu Ijuru Rya Bikira Mariya

Abantu barenga 70,000 barututse hirya no hino ku isi bari bari mu Rwanda mu kwizihiza umunsi abamera Imana bavuga ko ari wo Bikira Mariya Nyina wa Yezu yasubiriye mu ijuru.

Ni umunsi mukuru uba buri taliki 15, Kanama, buri mwaka.

Mu Rwanda ahantu bakunda guhurira ni i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Ahandi mu Rwanda abasuye u Rwanda bahuriye ni ahitwa Congo Nil muri Rutsiro na Karongi

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro Celéstin Hakizimana avuga ko umunsi Bikira Mariya yagiye mu ijuru yagiye apfuye neza kandi ngo gupfa neza bihera mu ukubaho neza.

Avuga ko ku italiki 15, Kanama, 1982 ari bwo Bikira Mariya yabonekeye abakobwa bigaga i Kibeho.

Abanyamahanga baje mu Rwanda mu kwizihiza uyu munsi bavuga ko iyo bageze i Kibeho bumva baguwe neza kubera ko  baba bageze ku gicumbi cy’ubutumwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yahekereyeho Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange.

Imibare irerekana ko abayoboke ba Kiliziya Gatulika baje kwizihiza uyu munsi biyongereye mu mwaka wa 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko COVID-19 yaduka ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Hari abaturutse i Burayi
Bari bateze amatwi
Abaririmbyi bari bizihije igitambo cya Misa

Indi wasoma bijyanye:

Umunsi Bikira Mariya Ajya Mu Ijuru, Nibwo Ab’i Kibeho Bemerewe Kujya Bahasengera

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version