Harmonize Yaje Mu Rwanda ‘Kwitemberera’

Umuhanzi  wo muri Tanzania, Harmonize yaarye ageze i Kigali. Bivugwa ko aje kwitemberera kuko nta gitaramo yatangaje.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na mugenzi we ukunzwe mu Rwanda kurusha benshi witwa Bruce Melodie.

N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, ariko birashoboka ko atazasubira i Dar es salaam atagize umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda akorana nawe indirimbo.

- Advertisement -

Aherutse gukorana na Bruce Melodie indirimbo zitarakundwa cyane mu Rwanda.

Mu mwaka ushize(2022) Bruce Melodie yakoranye na  Harmonize indirimbo zirimo iyo bise ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.

Hari andi makuru avuga ko Harmonize akundana n’Umunyarwandakazi Dabijoux, bikaba bishoboka ko yaba yaje kwisurira uwo muntu we.

Dabijoux

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version