Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bavuga Ko Guverinoma Y’u Rwanda ‘Yabimye’ Miliyari Frw 8 Yabagombaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bavuga Ko Guverinoma Y’u Rwanda ‘Yabimye’ Miliyari Frw 8 Yabagombaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2022 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibigo bitwara abagenzi bigera kuri 26 bivuga ko hari Miliyari Frw 8 Guverinoma y’u Rwanda yabambuye kandi yaragomba kuyabishyura kugira ngo bazibe icyuho batewe n’uko Leta yigeze kubasaba gutwara abaturage ku giciro gito, nayo ikabunganira.

Si ubwa mbere ishyirahamwe ry’abashoferi basaba Guverinoma kubaha amafaranga yemeye ariko ntibikore.

Muri Gicurasi,  2022,  hari abasabaga Miliyari Frw 3 ariko nabo barategereje amaso ahera mu kirere.

Abagize ibigo 26 bitabaje Taarifa ko ngo ibavuganire, bemeza ko bandikiye inzego za Leta zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’iy’uburezi ariko ibibazo byabo byahejejwe mu tubati.

Amabaruwa banditse basaba kurenganurwa tuyafitiye kopi.

Kutishyurwa byarabahombeje ariko banababazwa n’uko n’inzego za Leta bitabaje zabimye amatwi.

Uvugira aba bashoferi witwa Theoneste Mwunguzi yabwiye Taarifa ko kuba Guverinoma yarabimye amatwi byarabakenesheje ariko ngo nta kundi babigenza.

Ati: “ Nta mbaraga dufite zo guhangana na Leta ariko birababaje kuba dushonje kandi Leta yari yaraduhaye isezerano ryadukura mu bukene.”

Mwunguzi avuga ko iyo barebye basanga nta cyizere cy’uko hari ikizakorwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye  igihugu akamaro, RURA, gisubiza itangazamakuru ko ikibazo cy’abo bantu kiri mu maboko ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Umwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa, ishami ry’Icyongereza, ko iriya dosiye iri mu maboko y’ushinzwe ikigega cya Leta, bamwita State Treasurer.

Nawe nta bisobanuro  atanga kuri iki kibazo.

Muri Gicurasi, 2022, abashoferi bari batubwiye ko baberewemo na Leta Miliyari 3Frw yagombaga gutangwa avuye mu kigega cy’ingoboka kitwa  Economic Recovery Fund (ERF).

Yari amafaranga y’ibirarane by’amezi atatu, ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Mata, 2022.

Abashoferi n’abandi bakora muri biriya bigo 26 ni abantu 5,000.

Bakoresha bisi( buses) na coasters zigera ku 1000.

Bari kwibaza niba bizaba ngombwa ko bandikira Umukuru w’Igihugu ngo abavugire babone ayo bemerewe.

Ese bazarenganurwa nande kandi ryari?

Abatwara Abagenzi Mu Buryo Bwa Rusange Barashaka Kongera Kwandikira Perezida Kagame

TAGGED:AbashoferiBusifeaturedGuverinomaimodokaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi Ba RBC Bari Bakurikiranyweho Miliyari Frw 3 Barekuwe
Next Article Umunyamahirwe Wa Airtel Yatomboye Menshi Mu Inzozi Lotto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?