Bazanye Ikoranabuhanga Rifasha Abanyeshuri Kubona Ibikoresho By’Isuku

Abo mu ihuriro bise Dope Initiatives bagize igitekezo cyo gufasha abakobwa biga mu mashuri yisumbuye kubona udukoresho tw’isuku two kwifashisha mu gihe cy’imihango. Umwe muri bo witwa Gaelle Abi Gisubizo avuga ko babikoze kuko bazi neza ko abakobwa baturuka mu miryango ikennye bakunze kubura biriya bikoresho.

Kugira ngo abakobwa bahabwe ibyo bikoresho, bababanza no gukora irushanwa mu mukino wiswe Keza Quiz.

Ni umukino utuma basabana ariko bakanakarishya ubwenge binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Abakora mu Ihuriro Dope Initiatives bavuga ko bakorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

- Advertisement -

Mu gutegura ayo marushanwa, hibandwa no ku byiciro by’imyaka abantu bafite.

Gahunda y’iri huriro yo guha abakobwa ibikoresho by’isuku yatangirijwe mu Karere ka Gisagara ku kigo cya Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save.

Ubwo yatangizwaga, abanyeshuri basobanuriwe uko imihango ya gikobwa ibe, ikiyitera n’uburyo bwo kwigirira isuku mu gihe ije.

Mu guhugurwa kuri iyi ngingo, abanyeshuri bakoze amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abantu batandatu.

Babanje gusobanurirwa uko imihango iteye, uko umukobwa yifata iyo ayirimo n’uburyo yikorera isuku nyuma habaho irushanwa bise Keza Game Quiz.

Umwana wahize abandi yahembwe mudasobwa igendanwa, ariko n’abandi barahembwe.

Kuri uwo munsi kandi abakobwa 374 bahawe ibikoresho by’isuku nk’uko bari babiteguriwe.

Gaelle Abi Gisubizo avuga ko babikoze kuko bazi neza ko abakobwa baturuka mu miryango ikennye bakunze kubura biriya bikoresho.

Ubusanzwe umukobwa udafite ibikoresho by’isuku aba afite ipfunwe kuko aba yiyanduje bikamubuza kwisanzura mu bandi.

Gaelle Abi Gisubizo avuga ko iyo mu ihuriro Dope Initiatives Ltd biyemeje ari uguharanira ko nta mukobwa uterwa ipfunwe ni uko nta bikoresho by’isuku afite.

Kutagira ibyo bikoresho kandi bibuza bamwe muri bo kwitabira amasomo bikagira ingaruka ku myigire yabo.

Umubikira uyobora ishuri rya St Bernadette ry’i Gisagara ashima abagize kiriya gitekerezo kuko cyatumye abanyeshuri bo ku kigo ayobora biga batuje.

Avuga ko byagize uruhare runaka mu kuzamura imitsindire yabo.

Abanyeshuri nabo bashima ababazaniye iriya gahunda kuko ibunganira mu mibereho yabo ku ishuri no mu mitsindire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version