Bazivamo Yasuye Rubavu Ahatangiza Ubwogero Yise BOSEBABIREBA

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 13, Nzeri, 2021 itsinda ry’abashyitsi bo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba riyobowe na Hon Christophe Bazivamo ryasuye Akarere ka Rubavu.  Bahatangije ubwogero bw’intoki bise Bosebabireba.

Kimwe mu byabagenzaga nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabyanditse kuri Twitter kwari ukuhatangiza uburyo bwise ko bugezweho bwo gukaraba intoki mu rwego rwo gukomeza kwirinda indwara zandura harimo na COVID-19.

Ziriya ntumwa zisuye ahari Agakiriro ka Mbugangari ndetse n’umupaka witwa La Corniche n’undi witwa Petite Barrière, aha hakaza ari ho hashyirwa bwa buryo bushya bise ‘Bosebabireba.’

Christophe Bazivamo yabwiye abari bamwakiriye n’abo bazanye ko uburyo bushya bagiye gutangiza muri kariya gace buzatuma ubwandu muri kariya gace bugabanyuka cyane  cyane ko ari agace gakoreshwa cyane kubera abaza n’abava muri Rwanda kubera ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DRC.

- Advertisement -
Abava mu Rwanda bajya muri DRC cyangwa bavayo baza mu Rwanda bazajya baca hano babanze bakarabe

Ati: “ Gushyira ku mipaka uburyo buhagije bwo gukaraba bijyana n’ishyirwaho rya Bosebabireba zizajya zifasha mu gutanga ubutumwa butandukanye ku bakoresha iyi mipaka by’umwihariko ubwo gukomeza kwirinda COVID-19.”

Yagaragaje ko uriya mushinga uzatwara Miriyari 1,8 Frw ugomba kuba wamaze gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi 2 kugira ngo ube watangiye kubyazwa umusaruro  mu kurushaho koroshya ubuhahirane ku mipaka uzakorerwaho.

Umupaka wa Rubavu ni umwe mu mipaka isurwa cyane n’abashyitsi baza mu Rwanda kureba uko rukorana ubucuruzi n’abaturanyi barwo.

Muri aba bashyitsi abaheruka ni abayobozi ba Polisi harimo uw’iya Malawi n’uw’iya Lesotho.

Umuvugizi Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera aherutse kubwira Taarifa ko bariya bayobozi ba Polisi berekwa uko u Rwanda rukorana n’izindi nzego mu gukumira ko hari abagizi ba nabi bakoresha iriya mipaka bagahungabanya urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Congo- Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version