RWANDAIR Iri Kuzanzamuka Gahoro Gahoro

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gitwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, cyatangaje ko uko iminsi igenda yicuma ari ko kigenda kizanzamuka, kikivana mu bibazo cyatewe n’icyorezo COVID-19. Bidatinze kiratangiza izindi izindi ngendo ebyiri muri Congo- Kinshasa.

Indege za kiriya kigo ziri hafi kujya i Lubumbashi n’i Goma.

Lubumbashi ifatwa nk’ahantu hahagarariye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe Goma yo ari isoko rya bugufi ryegeye u Rwanda usohocyeye mu Karere ka Rubavu.

I Lubumbashi zazahajyayo tariki 29, Nzeri, 2021 n’aho i Goma zikazajyayo tariki 15, Ukwakira, 2021.

- Kwmamaza -

Itangazo ryaturutse muri biro bya RwandAir rigasinywaho n’umuyobozi wayo Madamu Yvonne Manzi Makolo rivuga ko abakiliya bayo bazajya baka amatike banyuze ku rubuga rwayo rwa rwandair.com.

Yvonne Manzi Makolo yagize ati: “Ingendo nshya za RwandAir  i Lubumbashi n’i Goma zije guha abakiliya bacu amahirwe yo guhitamo ahantu henshi bashobora kujya gukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.”

Manzi Makolo avuga ko ziriya ngendo zitazateza imbere gusa ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ahubwo zafasha no gukomeza umurunga w’ububanyi n’amahanga ukomeye muri iki gihe.

Yvonne Manzi Makolo avuga ko ikigo ayoboye kiri kuzanzamuka kivana mu ngaruka za COVID-19 kandi biri kugenda neza

Mu migambi ya RwandAir harimo uw’uko igomba kwagura ingendo hirya no hino ku isi haba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse n’ahandi ku isi harimo no hakurya y’Inyanja zikikije Afurika.

Mu mwaka wa 2019 nibwo RwandAir yatangije urugendo rwa mbere muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari muri Mata.

Indege ziva i Kigali zijya i Lubumbashi zizajya zihaguruka i Kigali buri wa Mbere na buri wa Gatatu saa yine za mu gitondo zigereyo saa sita n’iminota icumi.

Mu kugaruka i Kigali zizajya zihaguruka saa kumi n’imwe z’umugoroba zigere i Kigali saa moya z’ijoro.

RwandAir iri kwagura ingendo. Uyu ni Peninah Wanjiru Karanja umwe mu bapilote muri RwandAir

Izijya i Goma zo zizajya zihaguruka i Kigali buri wa mbere na buri wa Gatatu guhera saa sita na mirongo inde zigere yo saa saba n’iminota makumyabiri.

Mu kugaruka zizajya zihaguruka saa saba na mirongo itanu zigere i Kigali saa munani n’igice z’amanywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version