Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BBC Iracyekwaho Kunyereza Imisoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

BBC Iracyekwaho Kunyereza Imisoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2023 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagenzacyaha bo mu Buhinde batangije iperereza ku bivugwa ko ubuyobozi bwa BBC mu Buhinde bwanyereje imisoro. Polisi yo muri iki gihugu yazindutse isaka ibiro bya BBC biri Mumbai n’i New Delhi ngo irebe iby’iryo nyerezwa ry’imisoro bivugwa ko ryakozwe na BBC.

BBC ni radio mpuzamahanga y’Abongereza ikorera hirya no hino ku isi.

Ibyo gusaka ibiro bya BBC mu Buhinde bikekwaho kunyereza imisoro, bivuzwe nyuma y’igihe gito iyi radio itangaje inkuru icukumbuye bivugwa ko yajoraga bikomeye imiyoborere ya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.

Muri iyo nkuru havugwamo iby’uko Minisitiri Modi yagize uruhare mu gutoteza Abayisilamu bo mu Ntara ya Gujarat mu mwaka wa  2002, icyo gihe Modi akaba yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guhuza ibikorwa.

Bamwita mu Cyongereza ‘Chief minister of the state.’

Ubwo abayobozi ba BBC babwirwaga ko Polisi y’u Buhinde igiye gusaka ibiro byabo biba mu Buhinde, basohoye itangazo rivuga ko biyemeje gukorana n’ubuyobozi kugira ngo ibintu byose bizace mu mucyo.

Ubwo iriya video yatangazwaga mu Bwongereza, abayobozi bo mu Buhinde bahise bayamaganira kure ndetse bashyiraho n’uburyo bwo kubuza ko abari mu Bwongereza cyangwa ahandi ku isi bayoherereza abari mu Buhinde.

Bavugaga ko iriya nkuru yuje amatwara ya gikolonize bityo ko ibyo ivuga bidakwiye guhabwa agaciro.

Hari n’abanyeshuri Polisi yo mu Buhinde iherutse guta muri yombi ibaziza ko hari bicaye bateraniye hamwe hamwe ngo barebe iby’iyo nkuru mu buryo burambuye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buhinde witwa Gaurav Bhatia yatangaje ko  BBC ari cyo kigo cyamunzwe na ruswa kurusha ibindi ku isi.

Ku rundi ruhande, abanditsi b’ibinyamakuru byo mu Buhinde bavuze ko bahangayikishjwe n’uko BBC igiye gusakwa.

TAGGED:BwongerezafeaturedGuverinomaIpererezaModiRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyari Frw 4 Niko Gaciro K’Ibyahiriye Mu Gakiriro Ka Gisozi
Next Article Aristite Mugabe Yatorewe Kuyobora Komisiyo Y’Aba ‘Athlets’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?