BBC Iracyekwaho Kunyereza Imisoro

Abagenzacyaha bo mu Buhinde batangije iperereza ku bivugwa ko ubuyobozi bwa BBC mu Buhinde bwanyereje imisoro. Polisi yo muri iki gihugu yazindutse isaka ibiro bya BBC biri Mumbai n’i New Delhi ngo irebe iby’iryo nyerezwa ry’imisoro bivugwa ko ryakozwe na BBC.

BBC ni radio mpuzamahanga y’Abongereza ikorera hirya no hino ku isi.

Ibyo gusaka ibiro bya BBC mu Buhinde bikekwaho kunyereza imisoro, bivuzwe nyuma y’igihe gito iyi radio itangaje inkuru icukumbuye bivugwa ko yajoraga bikomeye imiyoborere ya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.

Muri iyo nkuru havugwamo iby’uko Minisitiri Modi yagize uruhare mu gutoteza Abayisilamu bo mu Ntara ya Gujarat mu mwaka wa  2002, icyo gihe Modi akaba yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guhuza ibikorwa.

- Advertisement -

Bamwita mu Cyongereza ‘Chief minister of the state.’

Ubwo abayobozi ba BBC babwirwaga ko Polisi y’u Buhinde igiye gusaka ibiro byabo biba mu Buhinde, basohoye itangazo rivuga ko biyemeje gukorana n’ubuyobozi kugira ngo ibintu byose bizace mu mucyo.

Ubwo iriya video yatangazwaga mu Bwongereza, abayobozi bo mu Buhinde bahise bayamaganira kure ndetse bashyiraho n’uburyo bwo kubuza ko abari mu Bwongereza cyangwa ahandi ku isi bayoherereza abari mu Buhinde.

Bavugaga ko iriya nkuru yuje amatwara ya gikolonize bityo ko ibyo ivuga bidakwiye guhabwa agaciro.

Hari n’abanyeshuri Polisi yo mu Buhinde iherutse guta muri yombi ibaziza ko hari bicaye bateraniye hamwe hamwe ngo barebe iby’iyo nkuru mu buryo burambuye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buhinde witwa Gaurav Bhatia yatangaje ko  BBC ari cyo kigo cyamunzwe na ruswa kurusha ibindi ku isi.

Ku rundi ruhande, abanditsi b’ibinyamakuru byo mu Buhinde bavuze ko bahangayikishjwe n’uko BBC igiye gusakwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version