Miliyari Frw 4 Niko Gaciro K’Ibyahiriye Mu Gakiriro Ka Gisozi

Ibaruragaciro ryakozwe nyuma y’inkongi iherutse kwibasira agakiriro ka Gisozi ryerekanye ko ibyahiye bifite agaciro kagera kuri Miliyari Frw 4. Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 12, Gashyantare, 2023 nibwo kariya gakiriro kakongotse.

Abacuruzi bari batashye.

Polisi ivuga ko inkongi yadutse saa yine n’iminota 22 z’ijoro, itangirira mu cyumba cy’Ishyirahamwe ryitwa ADARWA, rikaba ishyirahamwe ry’ababaji n’abafundi.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu nyayo y’iriya nkongi kuko iperereza rigikomeje, ariko The New Times yanditse ko  ibarura ryasanze ibyangijwe n’umuriro bifite agaciro ka Miliyari Frw 4.

- Advertisement -

Kubera ko atari ubwa mbere agakiriro ka Gisozi gashya kandi hakavugwa ko impamvu ikomeye ibitera ari intsinga zishaje, kuri iyi nshuro nabwo uwakeka ko ari zo zabiteye ntiyaba agiye kure cy’ukuri.

Icyakora iperereza kucyabiteye ryatangiye.

Taliki 17, Kanama, 2021 karahiye, taliki 29, Kamena 2019 nabwo karashya( hibasiwe ahitwa APARWA) ahabikwa imbaho n’ibindi bikoresho by’ububaji.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikangurira abaturage( mu ngeri zose) uko bakwirinda inkongi harimo no gusimbuza intsinga zishaje kuko zikunze kuba intandaro y’inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version