Leta ya Niger iyobowe n’igisirikare yahagaritse gahunda za radiyo BBC, mu mezi atatu kubera icyo yise ‘gukwirakwiza amakuru atari yo, ashobora guhungabanya umudendezo w’abaturage’.
Ubutegetsi bwa Niger buvuga ko amakuru BBC itangaza ashobora guca intege abasirikare bari mu bikorwa byo guhashya ibyigomeke.
Minisitiri wa Niiger ushinzwe itumanaho witwa Raliou Sidi Mohamed yatangaje ko iki cyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa.
Ururimi BBC yatangazagamo amakuru yayo ni Haussa, rukaba urwa mbere ruvugwa n’abantu benshi.
Urundi rurimi ruvugwa cyane muri Niger ni Igifaransa kandi narwo BBC yarutangazagamo amakuru yayo.
Ibiganiro byayo byumvwaga n’abantu bangana na 17% by’abaturage bose.
BBC izakomeza gukorera kuri murandasi binyuze ku rubuga rwayo no kuri radio.
Ntituramenya icyo BBC yabitangajeho.