Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Béchir Ben Yahmed Washinze Jeune Afrique Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Béchir Ben Yahmed Washinze Jeune Afrique Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2021 6:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunya-Tunisia  Béchir Ben Yahmed ukomoka muri Tunisia ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye azize COVID-19.

Ni nyuma y’ukwezi yanduye kiriya cyorezo.

Béchir w’imyaka 93 yaguye mu bitaro by’i Paris ku wa 3, Gicurasi, 2021.

Mu 1960 nibwo yashinze Jeune Afrique yabanje kwitwa Afrique Action.

Nyuma kandi yaje kwitwa Jeune Afrique L’Intélligent, ariko iza guhindura izina isigara ari Jeune Afrique gusa.

Yaganiriye n’abategetsi benshi barimo na Leopold Sedar Senghor wabaye Perezida wa Mbere wa Senegal aba n’Umunya Afurika wa mbere wagiye muri Academie Francaise

Ubuzima bwe:

Bechir yavutse tariki 02, Mata, 1928 avukira ahitwa Djerba muri Tunisia.

Guhera muri 1954 kugeza muri 1956 yari mu itsinda ry’abahanga bo muri Tunisia bari mu biganiro n’u Bufaransa babusaba kubaha ubwigenge.

Muri icyo gihe kandi nibwo yashinze ikinyamakuru yise L’Action cyasohokaga rimwe mu cyumweru.

Tariki 15, Mata, 1956 yashinzwe kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma ya Habib Bourguiba.

Icyo gihe niwe wari muto cyane mu bantu bari bayigize.

Ubwo Bourguiba yabaga Perezida yazanye amatwara atarashimishije Bechir Ben Yahmed bituma yegura ava muri Guverinoma.

Bidatinze muri 1960 yashinze ikinyamakuru yise Afrique Action yaje guhinduka Jeune Afrique, icyo gihe hari tariki 21, Ugushyingo, 1961.

Muri 1962 yaje kwimukira i Roma mu Butaliyani naho aza kuhava muri 1964 ajya kuba i Paris.

Yakomeje kuba umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique kugeza tariki 14, Ukwakira, 2007 ubwo uwo mwanya yawusimburwagaho na François Soudan, ukiwuriho kugeza n’ubu.

Jeune Afrique nicyo kinyamakuru cyandika mu Gifaransa ibintu byose bikomeye bibera muri Afurika.

Ben Yahmed yaraye apfiriye mu bitaro biri i Paris byitwa l’hôpital Lariboisière azize icyorezo COVID-19.

Asize umugore witwa Danielle n’abahungu babiri barimo Amri na Marwane Ben Yahmed, aba nabo bakaba bafite imyanya ikomeye mu micungire ya Jeune Afrique.

Ikinyamakuru yashinze cyarakuze kiramamara k’uburyo bisa n’aho nta Mukuru w’igihugu kitaraha ikiganiro.

Kimwe mu biganiro cyahaye Perezida Paul Kagame muri 2018
Idriss Deby cyaramuganirije muri 2020
TAGGED:AfriqueAhmedBechirBufaransafeaturedJeuneTunisiaYapfuye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tour Du Rwanda: Abanyarwanda Baracyategerejweho Gutanga Ibyishimo
Next Article Bill Gates N’Umugore We Basabye Gatanya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?