Bemba Yasuye Goma

Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ingabo za DRC  yageze muri Goma aje kureba uko uyu mujyi umerewe nyuma y’imirwano imaze igihe ibera mu gace gaturanye n’uyu mujyi.

Imirwano hagati y’ingabo z’igihugu cye n’iza M23 imaze iminsi ice ibintu mu bice buturanye birimo n’ahitwa Sake.

Ibi biri kuvugwa mu gihe hari ibivugwa ko imishyikirano ikomeje gukorwa kugira ngo harebwe uko ibiganiro by’amahoro byatangira hagati ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23.

Aha i Goma kandi haherutse kugira inkambi y’abasirikare ba SADC bafatanyije n’ingabo za DRC na Wazalendo mu guhangana n’abarwanyi ba M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version