Beyoncé Yaciye Agahigo Ko Gutwara Ibihembo Byinshi Bya Grammy Kurusha Abandi

Knows abaze kwegukana ibihembo 32 byitwa Grammy Awads. Niwe ufite byinshi kurusha abandi bose babihataniye kuva byatangira gutangwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023 nibwo ibirori byo gutanga ibihembo byabereye i Los Angeles ahitwa Crypto.com Arena.

Umusangiza w’amagambo yari umunyarwenya Trevor Noah.

Aho Beyoncé ahigira abandi ni uwe n’umugabo we Jay-Z bamaze kwegukana biriya bihembo 88 ubihurije hamwe.

- Advertisement -

Aka gahigo Beyoncé  kari gafitwe na Georg Solti witabye Imana mu 1997, afite ibihembo 31 bya Grammy.

Abandi begukanye ibihembo byinshi ni itsinda Maverick City Music begukanye ibihembo bine n’umuraperi Kendrick Lamar wegukana bitatu.

Igihembo cya album y’umwaka kiba kifuzwa na benshi  cyegukanwe na Harry Styles wahoze mu itsinda One Directions.

Album Harry  yise ‘Harry’s House’ ni yo yabaye album nziza y’umwaka ndetse na Best Pop Vocal Album.

Offset wahawe umwanya wo kuririmba muri ibi birori, yaririmbye indirimbo yise ’Without You’ yanditse nyuma y’urupfu rwa Takeoff witabye Imana mu mpera za 2022.

Yari umuraperi.

Umukinnyi wa filime Viola Davis yegukanye igihembo cya ‘Best audio book’ kubera iyo yanditse yise ’Finding Me.’’

Viola Davis yahise ajya  ku rutonde rw’abantu 18 begukanye ibihembo birimo Emmy, Grammy, Oscar na Tony Award (EGOT).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version