Taylor Swift Yemeye Kurushinga

Swift yabyemeye.

Kuri Instagram icyamamare mpuzamahanga cy’Umunyamerikakazi Taylor Swift yemeye kwambikwa impeta n’umukinnyi ukomeye muri football y’Abanyamerika witwa Travis Kelce.

Swift ari mu bahanzi b’abagore ba mbere bakize ku isi naho ugiye kumubera umugabo Kelce ari mu bakinnyi bakomeye b’ikipe yitwa Kansas City Chiefs ikina mu irushanwa rya Football y’Abanyamerika yitwa National Football League (NFL).

Amafoto yabo yagaragaye kuri uyu wa Kabiri Kelce apfukamye mu busitani butatse indabo z’amaroza n’izindi zera araramye areba mu maso ya Taylor Swift yamaze kumwambika impeta nini mu rutoki bita ’Mukuru wa Meme’.

Uru rutoki rwambaye impeta barwita ‘Mukuru wa Meme’.

Bikirangiza gutangazwa, abantu miliyoni 17 hirya no hino ku isi bahise bereka abo bombi ko bishimiye iby’uwo mubano wabo gusa nta tariki y’ubukwe iratangazwa.

Swift amaze gutwara ibihembo 14 by’umuhanzi wa mbere muri Amerika bita Grammys Awards harimo na alubumu enye zakunzwe cyane mu mijyi ikomeye mu Burayi, Amerika no mu Buyapani n’ahandi.

Travis Kelce we yatumye ikipe ye igera ku mikino ya nyuma mu irushanwa rya NFL kandi itwara ibikombe.

Travis Kelce

Yaba Swift na Kelce bombi bafite imyaka 35 y’amavuko bakaba bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Mu mwaka wa 2024 Taylor Swift yakoze ibitaramo byazengurutse henshi ku isi yise Eras Tour byamwinjirije Miliyari $2.

Ikinyamakuru cyandika ku bukungu kitwa Forbes Magazine kivuga ko Taylor Swift afite umutungo wose hamwe wa Miliyari $1.6.

Kelce we afite Miliyoni $70 zonyine.

Taylor Alison Swift yavutse Tariki 13, Ukuboza, 1989.

Igisekuru cye kivanzemo abantu bo mu Ecosse, mu Bwongereza no mu Budage.

Taylor Alison Swift
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version