Bibiliya Idasanzwe: Irimo Itegeko Nshinga Rya Amerika

AppleMark

Abanyamerika bari hafi gusohora Bibiliya bise ‘Mana Ha Umugisha Amerika’, aya magambo akaba aboneka mu Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni Bibiliya yamaze gutumizwa n’abantu benshi muri kiriya gihugu ariko abenshi bakaba biganje muri Leta 30 ziri muri  50 zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Biteganyijwe ko iriya Bibiliya izatangazwa ku mugaragaro tariki 11, Nzeri, 2021 ubwo Abanyamerika bazaba bibuka ibitero bagabweho n’abarwanyi ba Al Qaeda kuri iriya tariki mu mwaka wa 2001.

Ubwo inkuru y’uko iriya Bibiliya yatangazwaga bwa mbere, bari bamwe mu Banyamerika bavuze ko ije kuzamura urwango Abayisilamu ‘bamwe na bamwe’ bari bafitiye Amerika kuko ije  kwerekana ko Amerika ari igihugu kigendera ku Bukirisitu kurusha irindi dini.

The Washington Post yanditse ko muri yo hazabonekamo imirongo y’indirimbo y’umuhanzi witwa Lee Greenwood yise ‘God Bless The USA, iyi ikaba yarasohotse nyuma gato ya bya bitero twavuze haruguru byakozwe tariki 11, Nzeri, 2001.

Kugeza ubu hari abantu 600 bamaze kuyitumiza, bose hamwe bakaba bararangije kwishyura ibihumbi 49$.

Abaturage bayitumije biganjemo abo muri Leta ya Pennsylvania, Tennessee, Florida na  Texas.

Bwana Kirkpatrick uyobora Ikigo cyacapye iriya Bibiliya avuga ko babikoze mu rwego rwo kwigisha abana b’Abanyamerika amateka y’igihugu cyabo, amateka avuga ko azabagirira akamaro, akabereka ko Abanyamerika bose ari ‘bene mugabo umwe.’

Hari abavuga ko bigamije kwereka abantu ko Ijambo ry’Imana hamwe n’Itegeko nshinga ry’Amerika byose bifite isoko imwe, ari yo ‘gukumekwa n’Imana’.

Uku ‘ guhumekwa n’Imana’(Books inspired by God) bisa n’ibishaka kwereka Isi ko Imana ikunda kandi yiteguye kurinda Amerika.

Hari umuhanga mu mibanire y’abantu witwa Butler uvuga ko kugereranya Bibiliya( igitabo abantu bemera ko cyahumetswe n’Imana) n’Itegeko nshinga( inyandiko irimo amategeko yanditswe n’abantu) ari ikintu kizarakaza bamwe mu Bakirisitu.

Mu mateka y’Ubukurisitu bw’Abanyamerika ariko, si ubwa mbere bakoze Bibiliya bitirira umwihariko wabo.

Hari indi Bibiliya bise  “The American Patriot’s Bible” yanditswe na  Thomas Nelson n’indi Bibiliya bise  “The Green Bible” yatangajwe n’uwitwa  Zondervan.

Hari n’indi iherutse gutangazwa yiswe Bible For Teenagers.

Abanyamerika bumva ko igihugu cyabo cyabayeho kubera umugambi w’Imana.

Bemera badashidikanya ko kuba ari ibihangange ku isi Imana nayo yabigize mo uruhare rutaziguye.

Hari umunyamateka witwa Aaron L Griffith wanditse ko Abanyamerika bemera ko ibyaranze amateka yabo byari mu mugambi w’Imana kandi uyu mugambi wari uhuye n’uwo Imana yari ifitiye kandi igifitiye Israel.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko bigoye kwiyumvisha ukuri kw’abavuga biriya kuko bisa n’aho Imana mu mugambi wayo wo kugira Amerika igihangange yabayarashyize mo n’ubucakara bwakorewe Abirabura.

Ikindi cyerekana ko Abanyamerika bifata nk’abana b’Imana nyiribiremwa ni uko no mu kirangantego cyabo hari ijisho riri hejuru mwiburungushure wo mu Misiri( Pyramid of Egypt) rireba imbere bise ‘Ijisho ry’Umunyampuhwe'( Eye of the Providence).

Ikirangantego gikuru cya USA. Gifite urundi ruhande rwacyo rurimo rufite ijisho bivugwa ko ari iry’Imana icungira Amerika ngo idahungabana

Iri jambo kandi rishatse kuvuga ko ‘Imana izakomeza gushyigikira ibikorwa bya USA'( He favors our Undertakings).

Kugira ngo ikirangantego cya Amerika cyemerwe, byasabye ko abantu barenga bane bakora igishushanyo cyacyo, ukizanye kigasuzumwa na Sena y’Amerika ikacyanga, gutyo gutyo…kugeza muri 1782 ubwo cyemerwaga gitunganyijwe n’uwitwa William Barton.

Benjamin Franklin, Thomas Jefferson, na John Adams nibo bashushanyije ikirangantego cya mbere ariko nticyemerwa. Icyo gihe hari muri Nyakanga, 1776.

Iri jisho ngo ni iry’Imana ricungira Amerika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version