Bibuka Ko Kagame Yabakijije FLN Ya Rusesabagina

Bamwe mu baturage ba Gasaka muri Nyamagabe babwiye Taarifa Rwanda ko bazatora Kagame bamushimira ko yabakijije FLN ya Rusesabagina yari yarabajengereje batagikora ngo biteze imbere kubera ubwoba.

Hari kuwa Mbere taliki 20, Nzeri, 2021 ubwo urukiko rwakatiraga Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo kuko yagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda bagera ku icyenda n’abandi bagakomereka bazira ibitero  by’umutwe yashinze witwa FLN.

Umuvugizi wa FLN yari Sankara.

Umucamanza waciye urwo rubanza ni Antoine Muhima.

- Advertisement -

Umwe muri abo baturage avuga ko Sankara yari yarababazengereje kubera ibyo yavugaga ari mu mahanga ubwoba bukabaheza mu nzu.

Abana ngo bajyaga gushaka inkwi zo gucana babebera, guteka bikaba gusenga Imana ngo bishye nta sasu rivuze bakabisiga ku ziko.

Umwe mu baturage bari bavuye kuri stade ya Nyagasenyi yatubwiye ko ashima Kagame ko we n’abasirikare ayoboye ari bo batumye Nyungwe yongera kuba nyabagendwa.

Ati: Ndamwemera kuko nkunda umugabo uguma ku kuri yavuze. Kagame yavuze ko Abanyarwanda tugomba gutekana kandi ko uwanga u Rwanda nta mahoro azabona kandi koko  uwayoboraga FLN ntayo yabonye. Naje nje kumushimira ko ubu twidegembya”.

Undi witwa Musanabera yatubwiye ko ijambo Kagame yababwiriye Nyamagabe ryabibukije abo FLN ya Rusesabagina yabavukije ariko  nanone rikaba ijambo ryo kubibutsa ko yababaye hafi icyo gihe kandi azakomeza kubikora.

Rusesabagina yarafashwe ashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda araburanishwa, yivana mu rubanza ariko arakatirwa.

Paul Rusesabagina ubwo yari mu rukiko rwo mu Rwanda

Nyuma yaje guhabwa imbabazi ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame nk’uko abiherwa ububasha n’amategeko.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bibuke ko ibitero bya FLN bitabaga gusa muri Nyamagabe ahubwo byabagaga za Ruheru na Nyabimata muri Nyaruguru.

Utwo ni uturere dukora ku ishyamba rya Nyungwe rikomeza rikagera mu Burundi ariko ryitwa Kibira.

Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara akaba umuvugizi wa Rusesabagina na FLN ye

Kagame yigeze kubwira RBA ko u Rwanda rufite inzego zishinzwe guhiga abagome kandi ribikora neza wanagenzura ntugire igifutamye ubibonamo.

Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga muri Nyamagabe yabwiye abari baje kumwumva ko nibatora umukandida wa FPR bazaba batoye umutekano n’amajyambere.

Niba hari abateze amatwi, bumvise icyo yababwiye.

Hagati aho Kagame arakomereza muri Nyamasheke na Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version