Nimuhitamo Umukandida Wa FPR Muzaba Muhisemo Umutekano N’amajyambere- Kagame

Paul Kagame yabwiye abaturage bari baje kumva uko yiyamamaza muri Nyamagabe ko nibamutora ko bazaba bafite umutekano n’amajyambere.

Yavuze ko n’ubwo hari abajiginywa kubera iterambere rwagezeyo, ibyo bibareba.

Abaturage bavuze ko abatifuriza u Rwanda amahoro bashatse baziyahura.

Kagame yabwiye abari aho ko abatifuriza u Rwanda neza barushwa n’ubusa.

- Advertisement -

Avuga ko u Rwanda ari igihugu kizakomeza gutera n’ubwo hari abatarwifuriza ineza.

Yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwikorera umuzigo w’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo ahubwo ko inshingano yabo ari ukubaka u Rwanda rushya rukubiyemo amajyambere n’umutekano.

Kagame kandi yabukije urubyiruko kurinda ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Abaturage bamubwiye ko barangije kumutora nawe ababwira ko abibona kandi ko igisigaye ari umugenzo.

Umukandida wa FPR Inkotanyi avuga ko buri Munyarwanda afite ubushobozi kandi ko iyo buri Munyarwanda abuhuje n’ubwa mugenzi we, nta cyabananira.

Ati: ” Umukandida wa FPR muzatora kandi mwatoye, akazi ke karoroshye kuko nimwe muzagakora kandi mwaragokoze”.

Yongeye kuvuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ari intare kandi iyo zigeze aho zigomba kugira icyo zikora, zibikora vuba kandi neza.

Kagame nk’umukandida wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu arakomereza kwiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version