Bidateye Kabiri Inkangu Yongeye Gufunga Umuhanda Karongi- Nyamasheke

Mu buryo  bamwe bakekaga ko bushoboka, imvura yaguye kuri iki Cyumweru taliki 07, Mutarama, 2024 yongeye itengura ubutaka bukikije umuhanda uva i Karongi ugana i Nyamasheke buwugwamo none wongeye kutaba nyabagendwa.

Polisi iragira inama abantu bagana za Nyamasheke-Rusizi gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

Iyi nkangu yongeye kubera mu Murenge wa Gishyita, ahitwa ‘Dawe Uri mu Ijuru.’

Ni umuhanda uca za Karongi ukamanuka uberereka ikiyaga cya Kivu mu gice kitwa Kivu Belt.

- Advertisement -
Ni hafi y’ahitwa Dawe Uri Mu Ijuru mu makoni ahari

Uyu muhanda usanzwe uca mu bice bifite imisozi ihanamye kandi bikunze kugwamo imvura nyinshi.

Ubuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency buherutse kubwira Taarifa ko imihanda buri gukora yose izaba ifite uburyo bwo kurinda inkangu binyuze mu gutera ibiti cyangwa ibyatsi bifata ubutaka mu nkengero z’aho imihanda ica.

Bavugaga kandi ko mu myubakire y’imihanda bakora k’uburyo amazi ahabwa inzira ikomeye kandi ngari azajya acamo hirindwa ko yangiza umuhanda nyirizina.

Ni mu gice cyegereye ikiyaga cya Kivu mbere y’uko ugera za Nyamasheke urenze Karongi

Inkangu yo muri Gishyita yavuze hashize igihe gito Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, gitangaje ko hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda bizibasirwa n’imvura nyinshi muri Mutarama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version