Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biden ‘Ari Hafi Kwemeza’ Jenoside Yakorewe Abo Muri Arménie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Biden ‘Ari Hafi Kwemeza’ Jenoside Yakorewe Abo Muri Arménie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2021 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakozi bo mu Biro by’Umukuru w’igihugu cya USA yabwiye The Bloomberg ko Perezida Joe Biden ateganya gutangaza k’umugaragaro ko igihugu cye cyemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya Arménie(hagati ya 1915 na 1917)ari Jenoside.

Niwe Perezida wa USA wa mbere uri bube yemeye mu buryo butaziguye iriya Jenoside mu myaka 40 ishize hari undi ubyemeje ariko akaza kwisubiraho. Uwo ni Ronald Reagan.

Ubwicanyi bwakorewe Abanya Arménie bamwe bakabwita Jenoside ariko Turikiya ikaba ibihakana bumaze imyaka 104 bubaye.

Hari impungenge ko Biden nabyemeza biri burusheho kuzamura umwuka mubi hagati ya USA na Turikiya, isanzwe iri mu bihugu bigize NATO/OTAN.

Uwahaye Bloomberg amakuru avuga ko Biden ari butangaze biriya mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hazibukwa Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Buri tariki 24, Mata, ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko ubwami bw’abami bwa Ottoman bwakoreye Jenoside abaturage ba Arménie bubashinja ko ari bo bagize uruhare mu itsindwa ryabwo mu rugamba rwabereye ahitwa Sarikamish muri Mutarama, 1915.

Hari hashize umwaka umwe Intambara ya Mbere y’isi itangiye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya Bwana Mevlut Cavusoglu  aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu gihugu cye kitwa Haberturk ko ibyo Biden ateganya gutangaza ari we bizagiraho ingaruka.

Yagize ati: “ Niba USA ishaka ko umubano wacu nayo uba mubi ibyo ni amahitamo yayo.”

Gutangaza ko ubutegetsi bwa Ottoman bwakoreye Abanya Arménie Jenoside ni ikintu Abanyamerika bakomoka  ku bayikorewe bari bamaze igihe kirekire bategereje.

Abana b’Abanya Armenia bapfuye ari benshi

Kuri bo by’umwihariko no ku bahanga mu mateka  ni ingirakamaro.

Perezida Obama yigeze gukomoza kuri iriya Jenoside ariko yirinda kuyita atyo ahubwo avuga ko ibyabaye ari ubwicanyi bukomeye, ariko ko atari Jenoside.

Ronald Reagan nawe mu mwaka wa 1981 yigeze kubwita Jenoside ariko aza kwigarura avuga ko atari yo nyuma y’igitutu yokejwe na Turikiya.

Mu banezezwa n’uko USA yemera Jenoside yakorewe Abanya Arménie harimo Kim Kardashian.

Icyamamare mpuzamahanga Kim Kardashian ari mu baturage ba USA bakomoka ku babyeyi bazize Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Uyu mugore wa Kanye West yavutse tariki 21, Ukwakira, 1980. Yavukiye i Los Angeles muri Calfornia, kuri Se witwa Robert na Nyina witwa Kris.

Robert  akomoka ku gisekuru cya gatatu cy’Abanya Arménie bavukiye  bakurira muri Amerika.

Muri 1991 ubwo yatandukanaga n’umugabo we wa mbere(witwa Robert), Nyina wa Kim Kardashian yashakanye na Bruce Jenner.

TAGGED:ArmeniaBidenfeaturedJenosideNATO/OTANOttoman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Rwanda Zarokoye Abakozi Ba UN
Next Article Stade Ya Nyagatare Ivuguruye Yuzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?