Biden Yatangaje Ko Azongera Kwiyamamariza Kuyobora Amerika

Umukuru w’Amerika  Joe Biden yatangaje ko mu mwaka wa 2024 azongera kwiyamamariza kuyiyobora.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo yatangarije muri Video yacishije kuri Twitter ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Yavuze ko muri manda itaha, azakora k’uburyo akazi yatangije karangira.

Joe Biden avuga ko niyongera gutorerwa kuyobora Amerika kizaba ari igihe kiza cyo kurangiza akazi kandi ngo si byiza kumusimbuza undi.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko mu kwiyamamaza kwe ko azaba afatanyije na Kamala Harris wari usanzwe amubereye Visi Perezida.

Kamala Harris afite imyaka 58 y’amavuko mu gihe Perezida Biden we afite imyaka 80 y’amavuko.

Biden niwe Perezida wa Amerika ushaje kurusha abandi bose bayiyoboye.

Narangiza manda arimo muri iki gihe azaba afite imyaka 86 y’amavuko.

Ubwo yabazwaga icyo avuga ku myaka ye, Biden yavuze ko byumvikana ko abantu bakwibaza iby’imyaka ye.

Ati: “ Birumvikana ko abantu bahangayikira imyaka yanjye bafite ishingiro. Icyakora ndabasaba ko bampa umwanya wo kwerekana ko ibintu bikorwa bikarangira”.

Joe Biden yavuze ko natorwa azakorera hamwe n’abandi kugira ngo akazi katangiwe karangire.

Indi  ntero ye ni uko muri kiriya gihe azakora uko ashoboye akazahura ubukungu ku rwego rwo hejuru kubera ko ingaruka za COVID-19 zaburambitse hasi.

Mu mwaka wa 2020 Biden yatsinze Donald Trump.

Trump we yavugaga ko aramutse atowe yagarura ubuhanganye bw’Amerika.

Icyakora Abanyamerika banze kumutora bavuga ko yari yaratumye Amerika itakaza inshuti.

Abari bashyikiye Trump banze kwemera ko yatsinzwe, bahitamo kwereka Amerika n’isi ko batabyishimiye binyuze mu kujya kwigaragambiriza mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika bita Capitol.

Donald Trump aherutse kwerura avuga ubutegetsi bwa Biden bwashegeshe Amerika k’uburyo ‘niyo wateranya amateka’ yaranze abayobozi batanu bayoboye Amerika nabi  ibyabo bitageza kubyo Biden yakoze.

BBC yanditse ko uwitwa Julie Chavez Rodriguez ari we uzaba uyoboye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Joe Biden.

Umwe mu bantu bakomeye bavuga ko bazashyigikira Biden mu kwiyamamaza kwe ni Bernie Sanders.

Sanders avuga ko aho gutora  Trump yahitamo Biden.

Avuga ko  umuntu wa mbere Amerika idakeneye ari Trump cyangwa abameze nkawe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version