Ikoranabuhanga Ni Ngombwa Mu Bucuruzi Bwa Afurika: Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga ivuga ku ikoranabuhanga yiswe Transform Africa Summit ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu buryo bwiza kandi bufatika, ryorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Transform Africa y’umwaka wa 2023 yabereye muri Zimbabwe.

Kagame avuga ko guteza imbere ikoranabuhanga ryo kubika imyirondoro y’abatuye Afurika, ari ingenzi.

Avuga ko rifasha mu gutuma abatuye Afurika bayigendamo bafite ibibaranga, bagatuma bakorera mu bihugu baturanye nabyo ndetse  n’ibya kure ‘nta birantega.’

- Advertisement -

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko ikoranabuhanga rikora nk’abantu( artificial intelligence) ari ikintu cyiza muri rusange.

Yemeza ko mu gihe gito gishize, ryamamaye cyane mu itangazamakuru.

Ku rundi ruhande, Kagame avuga ko aho bigeze ubu, muri rusange abantu bataramenya ingaruka rizagira mu kazi kazahangwa mu gihe kiri imbere.

Kagame avuga ko guteza imbere ikoranabuhanga ryo kubika imyirondoro y’abatuye Afurika, ari ingenzi.

Mu kugirira impungenge iri koranabuhanga, Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa no kwibaza iby’uko umutekano w’abantu muri icyo gihe bizaba bihagaze.

Perezida Kagame yemeza ko n’ubwo izo mpungenge zihari, hari icyizere cy’uko ikoranabuhanga rizagabanya icyuho cy’umusaruro muke waterwaga n’uko imbaraga n’umwanya abantu bakoreshaga mu kazi wabaga muremure.

Uwo mwanya kandi wabasigiraga n’imvune.

Iyi niyo mpamvu Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi kumva ko gukoresha buriya buhanga ari ingenzi kandi byihutirwa.

Perezida  Kagame asanzwe ari umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Smart Africa, ari nayo Transform Africa ishamikiyeho.

Perezida wa Zimbabwe ari nacyo gihugu cyakiriye iyi nama witwa Emmerson Mnangagwa yashimye abitabiriye  iriya nama y’Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro, ababwira ko umuhati wabo wo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika utazaba impfabusa.

Ni inama yitabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zambia witwa Hakainde Hichilema, uwa Malawi witwa Lazarus Chakwera n’umwami wa Eswatini witwa Mswati III.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version