Bigabije Imirima Ya RAB Y’Ibirayi By’Imbuto Barabyiba

Mu Mudugudu wa Nyagasenyi n’uwa Kansoro mu Kagari ka Nyonirima mu Murnege wa Kinigi mu Karere ka Musanze haramutse inkuru y’abajura bivugwa ko bageraga kuri 40 baranduye ibirayi byatuburwaga nk’imbuto bakabyiba.

Ba nyiri imirima bavuga ko ibyo bisambo byakoze buriya bujura ku manywa y’ihangu, ndetse ngo hari umuturage byakomereje ubwo yazaga kubitesha.

Nyuma yo kurandura ibyo birayi, ibisambo byarabipakiye birabyandurukana!

Ibisambo byahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, bikurikizaho imirima ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ibyo bisambo byari byigabyemo amatsinda, hakaba amatsinda arandura ibirayi n’andi atera amabuye uwo ari we wese uje kubitesha.

Amabuye avuza ubuhuha yacaga hejuru y’imitwe n’amatwi by’abarinzi b’iyo mirima k’uburyo ntawashoboye kugira igisambo amenyamo.

Gitifu Nkundibiza ati: “Hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje cyane biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibirayi  bari bamaze gukura bibarirwa mu bilo birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace byabereyemo kazwiho kweza ibirayi byinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi.

Babitubura  mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version