Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bigaragambije Bahagarara Muri Kaburimbo Babuza Imodoka Guhita
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bigaragambije Bahagarara Muri Kaburimbo Babuza Imodoka Guhita

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2021 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo n’abagore bo mu Bwongereza bahagaze mu muhanda mugari ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi babibuza gutambuka mu rwego rwo kwereka Leta ko ikwiye guhagurukira ikibazo cyo guhumanya ikirere.

Bafunze umuhanda witwa M25 ukoreshwa cyane.

Umwe mu bapolisi baje gucyemura ikibazo cya bariya bantu yategetse imodoka guhagarara kugira ngo zitabagonga arangije abereka aho bajya kwicara.

Bakigera aho bicaye n’aho bahise bahaca ingando kandi n’aho ni umuhanda ukoreshwa n’abantu batari bacye.

Abicaye muri uriya muhanda bafashe n’icyemezo cyo kutahava kuko bahise bashyira umuti umatira( colle, glue) ku biganza byabo babihuza na kaburimbo.

N’ubwo bakoze ibi, ntibyabujije abapolisi kuza kumatura bya biganza kuri kaburimbo, irangije irabafata.

Hagati aho, ababonye ibyo Polisi y’u Bwongereza bayishimiye ko itakurikije itegeko yari yahawe n’Umunyamabanga muri Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu( Homeland Secretary) witwa Pritte Patel wari wayisabye gukoresha ingufu ikavana abo bantu mu muhanda.

Abigaragambya bashyizeho izina ry’imyigaragambyo yabo bise Insulate Britain.

Commissioner Dick

Kuri Madamu Patel, ibyo abigaragambije bakoze ntibyemewe kandi ngo ntibagombye gutuma mu mujyi hacika igikuba ngo abapolisi abe ari byo bahugiramo kandi hari ahandi bakenewe ngo bafashe.

N’ubwo ari uko Pritti Patel yabyifuzaga, umuyobozi wa Polisi mu Murwa mukuru, London, witwa Commissioner of Police Cressida Dick yatanze amabwiriza ko abapolisi badakwiye guhutaza abaturage, ahubwo ko babatwara buhoro buhoro.

Uyu nawe ariko ntiyorohewe kuko mu gihe gito gishize yari agiye kwirukanwa ku kazi habura gato!

Pritti Patel niwe uherutse kumwongerera manda y’indi mwaka ibiri ayobora Umujyi wa London.

Pritti Patel

Haribazwa niba Commissioner Dick atari buze gusanga ibyiza ari ukwegura nyuma yo kubona ko atahuje n’umuyobozi we mu rwego rwa Politiki ari we Pritti Patel.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikoreza witwa Grant Shapps avuga ko imyigaragambyo ya bariya bantu yatumye ubuzima mu mujyi buhagarara, bihombya benshi.

Abagize itsinda Insulate Britain basa n’abashyekewe bumva ko ntawe ushobora kubakoraho.

Bamwe bafunze umuhanda witwa M25 abandi bafunga uwitwa M3 kandi iki kibazo kimaze hafi iminsi itanu.

Pritti Patel yavuze ko n’ubwo abigaragambya basa n’aho ntawe biteguye kumva, agiye gushyiramo imbaraga bakava mu mihanda kandi bakazakurikiranwa mu mategeko.

Ngo abizahamya n’ibyaha bazahanishwa amande ya £2,500 kandi bafungwe byibura amezi atandatu.

Abigaragambije kugeza ubu ni 181 ariko abamaze gufatwa ntibarenze 17.

Abapolisi bagerageje kwinginga abantu ngo bumve ko gufunga umuhanda byangiza ubukungu
Abigaragambya bari mu byiciro byose by’imyaka
Bamwe bafashe ibiganza byabo bibimatiriza kuri kaburimbo
TAGGED:BwongerezafeaturedImyigaragambyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyubako Ya Rwigara Igiye Gutezwa Cyamunara
Next Article Dr Emmanuel Ugirashebuja Yagizwe Minisitiri W’Ubutabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?