Abagabo n’abagore bo mu Bwongereza bahagaze mu muhanda mugari ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi babibuza gutambuka mu rwego rwo kwereka Leta ko ikwiye guhagurukira ikibazo cyo guhumanya ikirere.
Bafunze umuhanda witwa M25 ukoreshwa cyane.
Umwe mu bapolisi baje gucyemura ikibazo cya bariya bantu yategetse imodoka guhagarara kugira ngo zitabagonga arangije abereka aho bajya kwicara.
Bakigera aho bicaye n’aho bahise bahaca ingando kandi n’aho ni umuhanda ukoreshwa n’abantu batari bacye.
Abicaye muri uriya muhanda bafashe n’icyemezo cyo kutahava kuko bahise bashyira umuti umatira( colle, glue) ku biganza byabo babihuza na kaburimbo.
N’ubwo bakoze ibi, ntibyabujije abapolisi kuza kumatura bya biganza kuri kaburimbo, irangije irabafata.
Hagati aho, ababonye ibyo Polisi y’u Bwongereza bayishimiye ko itakurikije itegeko yari yahawe n’Umunyamabanga muri Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu( Homeland Secretary) witwa Pritte Patel wari wayisabye gukoresha ingufu ikavana abo bantu mu muhanda.
Abigaragambya bashyizeho izina ry’imyigaragambyo yabo bise Insulate Britain.
Kuri Madamu Patel, ibyo abigaragambije bakoze ntibyemewe kandi ngo ntibagombye gutuma mu mujyi hacika igikuba ngo abapolisi abe ari byo bahugiramo kandi hari ahandi bakenewe ngo bafashe.
N’ubwo ari uko Pritti Patel yabyifuzaga, umuyobozi wa Polisi mu Murwa mukuru, London, witwa Commissioner of Police Cressida Dick yatanze amabwiriza ko abapolisi badakwiye guhutaza abaturage, ahubwo ko babatwara buhoro buhoro.
Uyu nawe ariko ntiyorohewe kuko mu gihe gito gishize yari agiye kwirukanwa ku kazi habura gato!
Pritti Patel niwe uherutse kumwongerera manda y’indi mwaka ibiri ayobora Umujyi wa London.
Haribazwa niba Commissioner Dick atari buze gusanga ibyiza ari ukwegura nyuma yo kubona ko atahuje n’umuyobozi we mu rwego rwa Politiki ari we Pritti Patel.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikoreza witwa Grant Shapps avuga ko imyigaragambyo ya bariya bantu yatumye ubuzima mu mujyi buhagarara, bihombya benshi.
Abagize itsinda Insulate Britain basa n’abashyekewe bumva ko ntawe ushobora kubakoraho.
Bamwe bafunze umuhanda witwa M25 abandi bafunga uwitwa M3 kandi iki kibazo kimaze hafi iminsi itanu.
Pritti Patel yavuze ko n’ubwo abigaragambya basa n’aho ntawe biteguye kumva, agiye gushyiramo imbaraga bakava mu mihanda kandi bakazakurikiranwa mu mategeko.
Ngo abizahamya n’ibyaha bazahanishwa amande ya £2,500 kandi bafungwe byibura amezi atandatu.
Abigaragambije kugeza ubu ni 181 ariko abamaze gufatwa ntibarenze 17.