Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bigaragambije Bamagana FBI
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bigaragambije Bamagana FBI

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 August 2022 11:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashyigikiye Donald Trump bagiye ku rugo rwe ruri ahitwa Mar-a-Lago bajyana imodoka zabo ziriho amabendera y’Amerika ari ho n’amafoto ya Trump bamagana abakozi ba FBI baje mu rugo rw’uyu mugabo wahoze ayobora Amerika ngo bamusake.

Bari barakaye bavuga ko kuba FBI yaje gusaka Donald Trump bidakwiye kuko, kuri bo , atigeze akora ibyo itangazamakuru rimuvugaho.

Inyubako Mar-a-Lago iba muri Leta ya Florida.

Mu byapa baje bafite, harimo n’icyavugaga ko bazamutora niyongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024.

Bisa n’aho Donald Trump ari we wabakanguriye gukora ibyo bakoze, kuko yanditse ko kuba hari abakozi benshi ba FBI baje iwe kumusaka ari ukurengera kandi ari ibintu bidakwiye.

Uyu mugabo wayoboye Amerika ariko agasiga umugani kubera imyitwarire n’ibyemezo yafataga, agarutse mu itangazamakuru noneho kubera icyo bamwe bafashe nko kwihesha ikintu cy’abandi. Ubwo yavaga mu Biro by’Umukuru w’Amerika ngo hari inyandiko yahakuye azijyana mu rugo rwe ruri ahitwa Mar-a-Lago.

Umuhungu wa Trump witwa Eric Trump niwe wabitangaje, avuga ko abakozi b’Urwego rw’iperereza ry’Amerika, Federal Bureau of Investigation, basatse urugo rwa Se ruri muri kariya gace.

Eric Trump avuga ko ibyo gusaka Se bitari bishingiye k’ukuba yaratwaye ziriya mpapuro, ahubwo ngo ni uburyo ubutegetsi buyoboye Amerika muri iki gihe bushaka gukura umutima Se( Donald Trump) kuko ngo ari we munyapolitiki uteye ubwoba Perezida Biden.

Amakuru amaze iminsi yandikwa mu itangazamakuru ryo muri Amerika, avuga ko Donald Trump agifite akayihayiho ko kuzagaruka kwiyamamariza kuba Perezida w’Amerika.

Abakozi ba FBI bo bavuga ko bagiye kwa Trump bajyanywe no gusaka ngo barebe niba ibyo The New York Times yanditse by’uko Donald Trump hari impapuro z’amabanga y’Amerika yaba yarajyanye iwe bifite ishingiro.

Icyakora ishingiro ryo rirahari kuko ikigo cy’Amerika gishinzwe ishyinguranyandiko, National Archives, cyari kimaze iminsi mike gikuye mu rugo rwa Trump amasanduku 15 arimo inyandiko bivugwa ko yavanye mu Biro by’Umukuru w’Amerika ubwo yatsindwaga amatora, ntakomeze kuyobora Amerika.

FBI yagiye gusaka kwa Trump kugira ngo irebe ko hari izindi nyandiko yahasanga ndetse irebe niba hari ibimenyetso bigaragaza ko koko Donald Trump yajyanye nkana ziriya nyandiko iwe.

Abakozi barenga 30 ba FBI nibo bagiye gusaka urugo rwa Donald Trump.

Amategeko y’Amerika abuza ko hari umuntu wasohokana ikintu icyo ari cyo cyose mu nyubako Umukuru w’Amerika abamo igihe cyose uwo muntu atakiri Perezida kandi icyo kintu kikaba kitari mu mutungo we bwite ubaruwe kandi uzwi.

Nyuma y’uko atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu wa USA aheruka, ndetse akirukanwa burundu kuri Twitter, Bwana Donald J Trump aherutse gutangiza Ibiro Bye bizajya bikurikirana umurage yasize akiri Perezida wa USA, harimo nicyo yise ‘America First.’

Ibi biro bizajya bikurikirana niba ibitekerezo Trump yari afite akiri Perezida wa USA bigifite agaciro kandi bikagasigasira k’uburyo yazanabiheraho aramutse yongeye kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Trump arashaka ko n’ubwo yamaganywe nka Perezida wategetse nabi USA kurusha abandi,ariko  umurage w’uko ‘Amerika ari iya Mbere ku Isi’ utagomba gucubangana.

Uyu mugabo wa mbere ukize kurusha abandi bategetse USA yaboneyeho no gushinga urubuga rwo kuri murandasi azajya acishaho gahunda nkuru zigize ibyo Ibiro bye bikora.

Uru rubuga yarwise 45Office.com.

Iyi nyito ifitanye isano n’uko yabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikirangantego cy’iriya website hariho Donald J. Trump n’umugore we Melanie Trump bahagaze mu kirangantego cya USA bari kubyina.

Kuri ruriya rubuga haranditse hati: “ Binyuze muri ibi biro, Donald J Trump azakomeza kuba Umuturage w’intangarugero mu guharanira ko USA ikomeza kuba igihugu kihagazeho mu ruhando rw’amahanga kandi gitinyitse. Izahora ari igihugu giteye imbere kurusha ibindi kandi giharanira amahoro.”

Jason Miller wigeze kuba Umujyanama wa Trump igihe kirekire akaba n’umuvugizi we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2020, aherutse kubwira Fox News ko Trump azasubira ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito kiri imbere.

Yongeyeho ko ruzaba ari urubuga rwe bwite, ruzahita ruganwa na miliyoni nyinshi z’abantu ndetse rugahindura imikorere y’imbuga nkoranyambaga zizwi kugeza ubu.

Ati:“Ni ikintu ntekereza ko kizaba gikomeye cyane mu mbuga nkoranyambaga. Bizazana impinduka mu mukino kandi buri wese ategereje kureba icyo Trump azakora, ariko ruzaba ari urubuga rwe.”

Miller yavuze ko Trump amaze kwegerwa n’ibigo byinshi bimusaba ubufatanye ndetse ko arimo kuvugana n’abantu batandukanye kuri urwo rubuga rushya.

Trump azagaruka mu matora ya Perezida…

Bwana Sean Spicer wigeze gukorana na Donald Trump ubwo yari Perezida wa Amerika, avuga ko uyu mugabo agifite akayihayiho ko kugaruka kwiyamamariza kuyobora Amerika ndetse ngo azabikora mu mwaka wa 2024.

Yabyemereje mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Washington Examiner.

Spicer avuga ko Donald Trump aherutse kwiyemeza kugaruka muri Politiki nyuma yo kubabazwa n’uko muri iki gihe Joe Biden ahanganye n’ikibazo cy’abimukira.

The Examiner ntitangaza niba ibyo Spicer avuga yarabitumwe na Trump cyangwa niba ari ibitekerezo bye bwite.

Ku rundi ruhande ariko, ntawahakana ko Trump ashobora kugaruka muri Politiki ya Amerika ndetse akaba ashaka kuba Perezida kuko iyo wibutse uko yavuye muri White House usanga kuba yagaruka muri biriya biro ari ibintu bishoboka cyane.

Abahanga mu mateka ya Amerika bavuga ko Donald Trump ari we Perezida ‘wategetse kiriya gihugu nabi.’

Ngo yagikuyeho inshuti ariko ku rundi ruhande azamura ubukungu bwacyo cyane.

TAGGED:AmerikaFBIPerezidaPolitikiTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Umusore Wiciye Ababyeyi Be i Nyamasheke, Undi Yashatse Gusambanya Nyina
Next Article Gen Muganga Yashwishurije Abumva Ko Abanyamahanga Bazakinira APR FC Akiyiyobora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?