Ibiganiro hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa birakomeje kugira ngo Beijing irebe niba yakwemera kubaka mu Rwanda inganda zikora imodoka z’amashanyarazi.
Uruhagarariye mu Bushinwa witwa Ambasaderi James Kimonyo avuga ko ibyo biganiro biri gukorwa mu rwego rwo kureba ko n’u Rwanda rwazungukira mu mushinga mugari Ubushinwa bufite wiswe Belt And Road Initiative.
Ugamije kubaka ibikorwaremezo bihambaye hirya no hino ku isi bizatuma Ubushinwa burushaho kwamamara, gutera imbere no gukorana n’ibindi bihugu mu bukungu n’ubuhahirane.
Kimonyo yavuze ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo byo mu Bushinwa bikora ibinyabiziga by’amashanyarazi kugira ngo bitangize mu Rwanda inganda zibiteranya.
Kimwe mu biruha amahirwe yo kuzemererwa iryo shoramari ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bifite gahunda yo gukoresha, aho bishoboka hose, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Ibi kandi no mu Bushinwa barabizi kuko bafite uruganda ruteranya moto z’amashanyarazi rwitwa Gorilla, ndetse hari Abanyarwanda n’Abashinwa baba i Kigali bagendera mu modoka ziyakoresha kandi zakorewe mu Bushinwa.
Mu gusobanura umuhati w’u Rwanda muri urwo rugendo, Ambasaderi Kimonyo yagize ati: “U Rwanda kuri ubu rurayoboye mu bijyanye no gukoresha imodoka na moto by’amashanyarazi. Ubu turi mu biganiro n’ibigo by’Abashinwa bifite ubushake bwo gushinga inganda ziteranyiriza ibi binyabiziga mu Rwanda kugira ngo abantu babibone byoroshye hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi tugire umwuka mwiza wo guhumeka.”

Muri Mata 2025, Leta yinjiye mu mikoranire n’uruganda rwo mu Bushinwa, Chery International ruri muzikomeye zikora imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi.
Gahunda zitandukanye u Rwanda rwashyizeho mu gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi zakuruya abashoramari benshi barimo n’abo mu Bushinwa.
Abo barimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Kabisa, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.
Minisiteri y’Ibidukikije yemeza Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi kandi ko kugira ngo izagerweho bizayisaba gushora agera kuri Miliyoni $ 900.
Ni amafaranga azafasha mu kugeza mu Ntara zose izo modoka n’ibikorwaremezo bizifasha gukora neza.
Leta y’u Rwanda ivuga ko izi modoka zizahabwa ibirango byihariye bizazifasha kubona aho zihagarara igihe kirekire hihariye, aho bita muri parikingi.
Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye, hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi.
Ikindi ni uko ibigo bizikora n’ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwaho igihep runaka bizajya bimara bitawishyura.
Nubwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda bisa n’ibihenze, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.
Guverinoma iherutse gukora inyigo isanga ko bizagera mu mpera za 2025 u Rwanda rwarizigamiye Miliyari Frw 20 zakoreshwaga mu gutumiza hanze ibikomoka kuri Petelori.
Ibyo bikomoka kuri Petelori ariko nabyo rurabifite kuko hari byinshi ruhunitse bishobora kurufasha kubona ibyo rukeneye mu bihe by’amezi ane.
Kugeza mu mpera za Ukuboza 2024, imodoka zikoresha amashanyarazi zari zihariye 8,9% by’imodoka zose ziri mu Bushinwa.
Muri uwo mwaka ku isoko ry’u Bushinwa hinjiye ubu bwoko bw’imodoka zibarirwa muri miliyoni 11 bingana n’izamuka rya 51,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Imodoka zose zagurishijwe mu Bushinwa mu mwaka wa 2024, izakoresha amashanyarazi zari zihariye 47,6%.
Mu nganda zo mu Bushinwa ziza ku isonga mu gukora imodoka z’amashanyarazi harimo BYD, Geely Auto Group, SAIC Motor, GAC Aion, Li Auto, NIO na Changan Automobile.