Bimwe mu bibazo abaturage bifuza ko Perezida Kagame yaza kubasubiza

Taarifa yagereye abaturage ibabaza icyo bumva babaza Perezida Kagame mu kiganiro ari buhe Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere taliki 21, Ukuboza, 2020. Iki kiganiro kiratangira saa saaba zuzuye(1h00pm).

Umugore witwa Kamaziga avuga ko ikintu yumva yabaza Perezida Kagame ari ukumenya niba abona ibintu bizongera bigasubira mu buryo nk’uko byahoze mbere ya COVID-19.

Ati: “ Ese Perezida wacu abona ibintu bizasubira uko byahoze, tukongera tukagira ubuzima bwiza nka mbere cyangwa abona tugomba kwiga kubana n’ibi bibazo?”

Avuga ko ikindi yamubaza ari ukumenya niba yatanga ikizere ko umubano w’u Rwanda na Uganda uzongera ukaba mwiza, abantu bagahahirana  kuko ngo hari ibintu bitagipfa kuboneka ku isoko ry’u Rwanda kuko byavaga muri Uganda.

- Advertisement -

Rwomushana Dominique atuye mu Karere ka Gasabo.  Avuga ko icyo yasaba Perezida Kagame ari uko yazasaba abakora mu nzego z’ubutabera ndetse n’abakora amategeko bakegera abaturage bakabasobanurira amategeko cyane cyane afite aho ahuriye n’ubutaka ndetse n’imitungo n’izungura.

Ati: “ Mu by’ukuri numva nasaba Umukuru w’Igihugu ko yazasaba abakora mu butabera bakegera abaturage bakabasobanurira iby’ubutaka kuko nasanze abenshi batabizi bigatuma bajya mu byaha birimo no kwicana bayipfa.”

Ikindi avuga yabaza Perezida Kagame ni icyo abona kigomba gukorwa kugira abayobozi bo mu nzego z’ibanze barusheho kwegera no gukorera abaturage.

Kuri we ngo abenshi barikorera kurusha uko bakorera abaturage bityo bigatuma bahabwa serivisi nabi.

Bikorimana aba mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho.

We avuga ko yabaza Perezida Kagame icyo ateganyiriza abarimu kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza kuko ngo bukomeje kuba bubi kandi barerera igihugu.

Ati: “ Namubaza icyo ateganyiriza mwarimu kuko akomeje kubaho nabi kandi arerera u Rwanda”

Thierry Ndekwe atuye mu karere ka Nyabihu. Avuga ko icyo yabaza Perezida Kagame ari ukumenya niba  asanga nta bikwiye guhindurwa mu mirongo igize Icyerekezo 2050 kugira ngo bihuzwe n’ibihe u Rwanda rurimo rwatewe na COVID-19.

Asaba Perezida Kagame ko yazafasha abanyeshuri n’abarimu kuba muba mbere bazakingirwa COVID-19 kugira ngo bazakomeze bige, batazongera gutakaza undi mwaka w’amashuri.

Wowe ni iki wabaza Perezida Kagame cyangwa ni iki wifuza ko yazakorera Abanyarwanda mu mwaka utaha?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version