Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bimwe Mu Byabanjirije Iyicwa Rya Perezida Wa Haïti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Bimwe Mu Byabanjirije Iyicwa Rya Perezida Wa Haïti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2021 2:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jovenel Moïse wayoboraga Haïti yiciwe iwe n’abantu kugeza ubu butaramenyakana ariko amakuru avuga ko baje bavuga Igisipanyolo.

Amakuru avuga iby’iyicwa rye yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Itangazo ryaturutse muri ibi biro rivuga ko bariya bantu binjiye kwa Perezida Jovenel Moïse ahagana saa saba z’ijoro.

Minisitiri w’Intebe wa Haïti Bwana Claude Joseph avuga ko abantu bishe Perezida wa Repubulika barimo n’abanyamahanga.

Yahumurije abaturage, abizeza ko abakoze buriya bwicanyi bazahigishwa uruhindu bagafatwa.

Umugore wa Perezida witwa Martine Jovenel Moïse yakomerekejwe bikomeye n’amasasu, ariko aracyahumeka.

Haïti ishobora gusubira mu bihe by’akaga…

Iki gihugu gisanzwe kiri mu bibazo bya Politiki.

Reuters yanditse ko  inshuro nyinshi igisirikare cya Haïti cyagiye kivanga mu bibazo bya Politiki byayo, kikabikora kivuga ko kiri gusubiza ibintu mu buryo.

Iki gihugu kiri mu Nyanja

Moïse yayoboye kiriya gihugu mu bihe bimeze nk’ibi ndetse hari bamwe bamushinjaga kwimika ruswa.

Ikindi kivugwa ko cyari ikibazo muri kiriya gihugu ni uko Bwana Jovenel Moïse atekaga abatavuga rumwe nawe n’ingabo za kiriya gihugu igihe yumva azavira ku butegetsi.

Abatavuga rumwe nawe bamushinjaga ko yananiwe gutegura amatora yo muri 2019 kugeza ubwo COVID-19 yadutse ibintu byose bigahagarara.

Kudategura Amatora ngo abe nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 1987 hari abavuga ko byarakaje bamwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu n’abanyapolitiki bakomeye.

Ikindi gishobora kuba kiri inyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ni uko hari ibyigeze gutangazwa ko yatumije muri Venezuela  ibikomoka kuri Petelori bitujujje ubuziranenge ku giciro gito.

Amafaranga yari agenewe kugura ibikomoka kuri Petelori bifite ubuziranenge

Si ubwa mbere bari bashatse kumuhitana…

Bamuranye n’umugore we ariko we ararokoka

Abanyarwanda bavuga ko ntawe urusimbuka rwamubonye. Aha baba bavuga urupfu. Perezida Jovenel Moïse mu minsi ishize yamenye ko hari abateguraga umugambi wo kumuhirika aburizamo uwo mugambi.

Hafunzwe abantu 23.

Haïti ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye ku isi kurusha abandi.

Ibibazo bya Politiki byarayidindije.

Iki gihugu kandi kigeze kwibasirwa n’umutingito muri 2010 bidatinze haza inkubi yise Matayo( Matthew Hurricane) isubiza ibintu irudubi.

TAGGED:featuredHaitiInkubiMoisePerezidaUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’U Rwanda Na Koreya Y’Epfo Urakomeje
Next Article Israel Ifite Perezida Mushya: Isaac Herzog
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?