Jovenel Moïse wayoboraga Haïti yiciwe iwe n’abantu kugeza ubu butaramenyakana ariko amakuru avuga ko baje bavuga Igisipanyolo.
Amakuru avuga iby’iyicwa rye yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryaturutse muri ibi biro rivuga ko bariya bantu binjiye kwa Perezida Jovenel Moïse ahagana saa saba z’ijoro.
Minisitiri w’Intebe wa Haïti Bwana Claude Joseph avuga ko abantu bishe Perezida wa Repubulika barimo n’abanyamahanga.
Yahumurije abaturage, abizeza ko abakoze buriya bwicanyi bazahigishwa uruhindu bagafatwa.
Umugore wa Perezida witwa Martine Jovenel Moïse yakomerekejwe bikomeye n’amasasu, ariko aracyahumeka.
Haïti ishobora gusubira mu bihe by’akaga…
Iki gihugu gisanzwe kiri mu bibazo bya Politiki.
Reuters yanditse ko inshuro nyinshi igisirikare cya Haïti cyagiye kivanga mu bibazo bya Politiki byayo, kikabikora kivuga ko kiri gusubiza ibintu mu buryo.
Moïse yayoboye kiriya gihugu mu bihe bimeze nk’ibi ndetse hari bamwe bamushinjaga kwimika ruswa.
Ikindi kivugwa ko cyari ikibazo muri kiriya gihugu ni uko Bwana Jovenel Moïse atekaga abatavuga rumwe nawe n’ingabo za kiriya gihugu igihe yumva azavira ku butegetsi.
Abatavuga rumwe nawe bamushinjaga ko yananiwe gutegura amatora yo muri 2019 kugeza ubwo COVID-19 yadutse ibintu byose bigahagarara.
Kudategura Amatora ngo abe nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 1987 hari abavuga ko byarakaje bamwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu n’abanyapolitiki bakomeye.
Ikindi gishobora kuba kiri inyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ni uko hari ibyigeze gutangazwa ko yatumije muri Venezuela ibikomoka kuri Petelori bitujujje ubuziranenge ku giciro gito.
Amafaranga yari agenewe kugura ibikomoka kuri Petelori bifite ubuziranenge
Si ubwa mbere bari bashatse kumuhitana…
Abanyarwanda bavuga ko ntawe urusimbuka rwamubonye. Aha baba bavuga urupfu. Perezida Jovenel Moïse mu minsi ishize yamenye ko hari abateguraga umugambi wo kumuhirika aburizamo uwo mugambi.
Hafunzwe abantu 23.
Haïti ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakennye ku isi kurusha abandi.
Ibibazo bya Politiki byarayidindije.
Iki gihugu kandi kigeze kwibasirwa n’umutingito muri 2010 bidatinze haza inkubi yise Matayo( Matthew Hurricane) isubiza ibintu irudubi.