Bimwe Mu Byo Perezida Kagame Azagarukaho Mu Kiganiro Azaha RBA

Kuri iki Cyumweru tariki  05, Nzeri, 2021 Perezida Paul Kagame azaha ikiganiro Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA. Clèophas Barore niwe uzamwakira.

Taarifa yamenye ko imwe mu ngingo izibandwaho muri kiriya kiganiro  ni ingamba Leta y’u Rwanda iri gufata muri iki gihe zigamije gukomeza kurwanya icyorezo  COVID-19.

Umukuru w’igihugu kandi azagaruka ku zindi ngingo zireba ubuzima bwacyo harimo n’ububanyi n’amahanga.

Muri Nzeri 2020 nabwo Perezida Kagame yahaye ikiganiro Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, icyo gihe akaba nabwo yarakiriwe na Clèophas Barore afatanyije na Phiona Mbabazi.

- Advertisement -

Icyo gihe imwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho ni ibyerekeye ifatwa rya Paul Rusesabagina hamwe n’uko icyorezo COVID-19  cyari kimeze mu gihugu muri kiriya gihe.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano harimo na Polisi kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gihe hagize umuntu ushaka kuzirwanya, avuga ko ‘zifite uburyo bwose bwo kumufata zitamuhutaje’.

Ni igisubizo yahaye umwe mu bamubajije ibibazo babinyujije kuri Twitter.

Uwo muturage yashakaga kumva icyo Perezida Kagame avuga kucyo uwo muturage yise ‘Police Brutality’, ni ukuvuga imbaraga z’umurenga bamwe mu bapolisi bajya bakoresha bashaka gufata umuntu ukurikiranyweho icyaha runaka.

Icyo gihe hari hashize igihe humvikana inkuru zivuga ku bantu barashwe na Polisi, yo ikavuga ko bashakaga kuyirwanya cyangwa gucika.

Perezida Kagame kandi yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo harimo u Burundi na Uganda.

Iki kiganiro kizayoborwa na Cleophas Barore

Ikiganiro azatanga kuri iki Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021 kizatangira saa tanu z’amanywa(11h00’).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version