Ibyo Abaturage Bifuza Ko Perezida Kagame Azavugaho Mu Kiganiro Na RBA

Hari abaturage bifuza ko mu kiganiro Perezida Kagame azaha Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, RBA, yazagaruka ku cyo bise ‘ikibazo cy’utubari’ tumaze imyaka ibiri dufunzwe.

Ndererehe avuga ko Umukuru w’igihugu yazagaruka kuri iki kibazo kuko hari abo utubari twari dutunze, ubu babuze imikorere bakaba babayeho nabi.

Ati: “ Sinzi niba biri mubyo bazamubaza ariko njye nifuza ko yazagaruka ku tubari kuko tumaze igihe dufunzwe kandi abo twari twarahaye akazi nabo ni Abanyarwanda … Nk’umubyeyi w’igihugu azagire icyo abivugaho rwose.”

Gatera we yifuza ko Perezida Kagame yazagaruka ku kibazo cy’imikino mu Rwanda ikomeje kuvugwa mo ibibazo.

- Advertisement -

Avuga ko mu rwego rw’imikino Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku ngingo y’uko abafana bakongera gusubira ku bibuga kuko ngo harakumbuwe.

Kitenge wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore we yabwiye Taarifa ko yifuza ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku baturage muri iki gihe bakubita abayobozi, atanga urugero rw’ibiherutse kuba kuri Meya wa Bugesera Bwana Richard Mutabazi uvugwaho gukubitirwa kwa Mudugudu.

Byabereye  mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni ubwo yasangaga abantu bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu w’aho.

Kitenge avuga ko bidakwiye ko abaturage bigomeka ku buyobozi, ariko nanone agasaba Umukuru w’Igihugu kuzacyebura abayobozi bamwe na bamwe bashobora kuba bitiyubahisha imbere y’abo bayobora bikaba byabaviramo gusagarirwa.

Hari undi muturage usaba Perezida Kagame kuzagira icyo avuga ko ntambara ingabo z’u Rwanda zagiyemo muri Mozambique, akagira icyo abwira Abanyarwanda kuri iriya ntambara.

Ati: “ Nicyo kiganiro cya mbere azakora nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado, rwose azagire acyo abivugaho.”

Undi witwa Karemera yifuza ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku kwakira abanyeshuri bo muri Afghanistan bahawe ikaze mu Rwanda nyuma y’uko Abatalibani bigaruriye Afghanistan.

Mu mahanga ya bugufi kandi asaba ko Perezida Kagame yazagira icyo avuga ku mubano u Rwanda rufitanye n’u Burundi muri iki gihe no kuwo rufitanye na Uganda.

Ibyo ni bimwe mu byo abaturage bumva Perezida Kagame yazagarukaho mu kiganiro azaha RBA kuri iki Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version