Telefoni 280,000 Za Airtel Zigiye Guhabwa Abatuye Uburengerazuba

 

Guverineri Lambert Dushimimana uyobora Intara y’Uburengerazuba yatangaje ko ku bufatanye na Airtel Rwanda hari gahunda ya kuzaha abaturage ayobora telefoni 280,000.

Ni muri gahunda ya Connect Rwanda igamije ko Abanyarwanda miliyoni 1.2 bazaba batunze telefoni zigezweho ku bufatanye na Airtel Rwanda.

Guverineri Lambert Dushimimana yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba kutazagurisha ziriya telefoni kuko bazihawe ngo zitume bashobora no gusaba serivisi bakoresheje ikoranabuhanga.

- Advertisement -
Gov Lambert Dushimimana

Ashima Airtel ko yaje kunganira Leta mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage bose.
Ati: ” u Rwanda rurifuza kugira umuturage ufite uburyo bwo gusesengura amakuru atayabariwe ngo yumve impuha, akabikora akoresheje telefoni ye.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga witwa Golden Karema avuga ko akamaro ka smart phone ari no gukora ubucuruzi.

Yasabye abaturage kumenya ko ziriya telefoni ari umutungo w’umuryango, ko n’abana bakwiye kwemererwa kuyikoresha ntibe iya Papa cyangwa iya Mama gusa.

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kubona telefoni ikora neza kandi ihendutse.

Asaba abantu bose kudacikanwa n’amahirwe yo kugura iriya telefoni ariko nanone akabizeza ko telefoni zihari ku buryo buhagije.

Muhayeyezu Joseph Desire uyobora Akarere ka Nyamasheke avuga ko abaturage bangana na 12% ari bo bafite telefoni muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke

Yunzemo ko bizeye ko binyuze muri gahunda ya Airtel Rwanda na Minisiteri y’ikoranabuhanga, umubare w’abaturage batunze telefoni zigezweho uziyongera.

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu bakoresha umurongo wa Airtel.

Ni umurongo benshi bashima ko uhendutse kandi ufite murandasi yihuta.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya ikoranabuhanga, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga.

Zifite inshingano yo kwegera abaturage zikabafasha kumenya uko telefoni zifite murandasi zikoreshwa.

Abaturage baherewe telefoni kuri site ya Kanjongo ni abo muri uyu murenge hamwe nabo muwa Macuba, Karambi na Nyabitekeri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version