Biruta N’Umuyobozi W’Ubutasi Bw’u Rwanda Basuye Ingabo Zarwo Muri Centrafrique

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza, NISS, Major Gen Joseph Nzabamwita basuye ingabo z’u Rwanda ziba muri Repubulika ya Centrafrique.

Bari baherekejwe na Olivier Kayumba uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Biruta yagejeje kuri abo basirikare ubutumwa yahawe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ubutumwa bubashimira umurava n’ubwitange bagaragaza mu murimo boherejwemo.

Yabagejejeho ubutumwa Perezida Kagame yabageneye

Mu Murwa mukuru w’iki gihugu ari wo Bangui, Biruta yakiriwe n’Umugaba w’ingabo z’iki gihugu wungirije ushinzwe abakozi n’igenamigambi witwa Brig Gen Arcadius BETIBANGUI baganira uko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique warushaho kwaguka ndetse by’umwihariko ukagira imbaraga mu mikoranire y’ingabo z’u Rwanda n’izi gihugu.

- Kwmamaza -

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zitandukanye zahawe kujya kuzuza muri Repubulika ya Centrafrique harimo no kurinda Umukuru w’iki gihugu witwa Felix Archange Touadéra.

Indi wasoma:

Amafoto: Umusangiro W’Ingabo Z’u Rwanda Na Perezida Wa Centrafrique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version