Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biruta Yongeye Kuganira N’Abayobozi B’u Bwongereza Ku Bijyanye N’Abimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Biruta Yongeye Kuganira N’Abayobozi B’u Bwongereza Ku Bijyanye N’Abimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2022 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mbere y’uko arangiza urugendo rw’iminsi mike yari amaze mu Bwongereza, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta yaganiriye na benshi mu bayobozi bakuru b’ubu bwami ndetse bongera kugaruka no k’ubufatanye buhamwe mu bibazo birebana n’abimukira.

Abimukira babaye ikibazo ku isi mu gihe cya vuba aha guhera mu myaka ya 2026 kugeza ubwo umunyamakuru wa CNN( Cable News Network) yatahuraga ko hari bamwe muri bo babaga muri Libya bakatwaga bimwe mu bice by’imibiri yabo bikagurishwa imahanga.

Inkuru yabaye incamugongo ku isi kugeza ubwo amahanga yateranye atangira kwibaza icyakorwa kuri ubwo bucuruzi bwa kinyamaswa.

U Rwanda rwaje kwiyemeza kwakira bamwe muri bo kugira ngo babone ubuhemekero kandi babeho neza kurusha uko bari ho muri kiriya gihe.

Iyi mibereho myiza u Rwanda rwifurizaga bariya bantu yaje kuba impamo kuko, nk’uko Perezida Paul Kagame aherutse kubibwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bamwe muri bo bazanywe mu Rwanda barakirwa kandi kugeza ubu nta raporo irasohoka inenga uko rwabakiriye.

Icyakora mu minsi micye ishize, hari indi ngingo yakuruye impaka bamwe bakavuga ko atari ubumuntu butumye u Rwanda rwakira iki cyiciro cy’abimukira( ni icyiciro kuko hashobora kuzaza n’abandi) ahubwo ari amayeri yo kubabonamo inyungu y’amafaranga.

Ababibona batyo bavuga ko bidakwiye ko igihugu kimwe(u Bwongereza) gifata abantu bagihungiyeho ngo kibitaze kibahe ikindi gihugu gikennye( u Rwanda urugereranyije n’u Bwongereza) hanyuma kigihe amafaranga.

Kuri aba bantu biganjemo abakora mu miryango itari iya Leta n’indi ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, ibyo Kigali na London bumvikanyeho ‘ni ubucuruzi aho kuba ubutabazi.’

I London n’i Kigali bo bavuga ko ubufatanye ibihugu byombi byameranyijeho ari igikorwa cya mbere kibaye ho ku isi mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’abimukira kandi ko ikigamijwe ari ukubaha amahirwe yo kuba ahantu hatekanye, bakabaho bigenga mu buryo bukurikije amategeko.

Umukuru w’u Rwanda( nk’igihugu kizabakira) avuga ko u Rwanda guhera mu mwaka wa 2018 kugeza n’ubu rwiyemeje gufasha abandi bari mu kaga harimo n’abimukira.

Abavuga ko u Rwanda rwakoranye n’u Bwongereza  ‘deal’ y’ubucuruzi, bibeshya ahubwo ko icyo u Rwanda rwakoze ari igikorwa cy’ubumuntu kitagamije ubucuruzi.

Paul Kagame ati: “Gucuruza abantu ntibiba mu mico y’Abanyarwanda. Si indangagaciro zacu ngo tugure niturangiza tugurishe abantu.”

U Rwanda kandi rusanzwe rufite abantu barubamo barahoze ari abimukira ariko bafashwe nabi aho bari barahungiye ngo bahashakire amaronko.

Barimo abahoze baba muri Libya nk’uko twabivuze haruguru, ndetse hari n’abakobwa bavuye muri Afghanistan bahunze Abatalibani ubu baba mu Rwanda aho bakomereje amasomo.

Abimukira bavuye muri Libya ubwo bakirwaga mu Rwanda

Tugarutse ku ruzinduko rwa Minisitiri Dr Biruta Vincent yarangije mu Bwongereza, uyu muyobozi yaganiriye na bagenzi be bo muri kiriya gihugu ku zindi ngingo zirimo imyiteguro y’inama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda, ubufatanye mu bidukikije n’imihandagurikire y’ibihe.

Mu bandi yagiranye ibiganiro nabo harimo itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryari riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Tom Pursglove.

Bimwe mu byo baganiriyeho harimo ubufatanye bw’ibihugu byombi ‘mu bijyanye n’abimukira’ ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere iterambere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Biruta yasobanuriye bagenzi be uko u Rwanda rwiyemeje kwakira abari mu kaga
TAGGED:AbimukiraBirutaBwongerezafeaturedMinisitiriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Yatangaje Hotel Zahawe Inyenyeri
Next Article Tshisekedi Arasura u Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?