Bisi Yaguye Mu Mugezi Yapfiriyemo Abantu 11 Bafitanye Isano

Kenya iri mu cyunamo cy’abantu 30 baguye mu mpanuka ya Bisi yanyereye igwa mu mugezi witwa Enziu ku wa Gatandatu. Ibarura rivuga ko mu bayiguyemo harimo abantu 11 bo mu muryango w’umugabo witwa David Mutua hari bari bajyanye n’abandi mu bukwe.

Umwe mu bayirokotse witwa Rodgers Muli yabwiye The Citizen TV ducyesha iyi nkuru ko muri bisi harimo abantu 11 bo mu muryango umwe kandi ko nta n’umwe muri bo warokotse.

Bisi bari barimo yari iy’Ishuri bita St. Joseph Seminary Mwingi, ikaba yari bisi ishaje amapine ndetse ngo iyi niyo mpamvu icyekwa ko yaba yaratumye iriya bisi inyerera vuba vuba igashoka umugezi wa Enziu.

Ubwo abaturage babonaga iriya bisi iri gushoka ruriya ruzi induru zaravuze.

- Advertisement -

Bamwe bavuze ko yari irimo kolari yari igiye kuririmbira abageni ahitwa Kitui.

Icyakora hari abagize ubutwari barasimbuka, Imana ikinga akaboko ntibagira icyo baba!

Umuyobozi w’Akarere ka Kitui witwa Charity Ngilu kuri iki Cyumweru yabwiye The Nation ko iriya mpanuka yari iteye ubwoba cyane.

Kitui ahabereye iriya mpanuka

Ati: “ Kuri uyu wa Gatandatu twagize ibyago bitavugwa, dupfusha abantu baguye mu mugezi.”

Ngilu avuga ko kuri iki Cyumweru hakomeje imirimo yo gushakisha indi mibiri kuko ngo bishoboka cyane ko hari abandi bantu baguye muri iriya mpanuka.

Yari imaze kugenda ibilometero 200 iva i Nairobi.

Visi Perezida wa Kenya Bwana William Ruto yihanganishije imiryango yaburiye abantu bayo muri iriya mpanuka.

Muri iki gihe Kenya iri kugwamo imvura nyinshi k’uburyo abashoferi basabwa kwitonda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version