Ibyitezwe Ku Mupaka Ugezweho Wa Rusizi II Uzahuza U Rwanda Na RDC

smart

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) byamaze gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umupaka uhuriweho wa Rusizi II, uzasimbura ibikorwa remezo bishaje byifashishwa ku mupaka uhuza ibihugu byombi hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.

Mu cyumweru gishize nibwo iyo ntambwe ikomeye yatewe, mu gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba François Habitegeko, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo, Marc Malago Kashekere n’abaterankunga barimo Ubumwe bw’u Burayi (EU), OIM na TradeMark East Africa.

Biteganywa ko hazubakwa aho imizigo iparikwa ndetse ikagenzurwa (scan) bidasabye ko ipakururwa mu modoka, hanashyirwe ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura imipaka (Integrated Boarder Management System) ku buryo umuntu bagenzuriye ku ruhande rumwe amakuru agera hose, agakomeza urugendo batongeye kumuhagarika.

Hateganyijwe kandi amacumbi y’abakozi nibura 60 bo ku mupaka, irerero n’ahantu abagenzi bakekwaho uburwayi runaka bashobora gushyirwa mu kato.

- Kwmamaza -

Guverineri Habitegeko yabwiye Taarifa ko ari amahirwe akomeye abanyarwanda bagiye kubona, bakwiye kubyaza umusaruro.

Ati “Murabizi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu gituranyi, tubanye neza kandi dukorana ubucuruzi ndetse dusangiye byinshi mu mibereho y’abaturage bacu, murabizi ni nk’irembo rinini ry’igihugu cyacu. Ubu rero iyi nzu y’umupaka uhuriweho ni mu rwego rwo koroshya ubwo bucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ndetse na za serivisi.”

Yavuze ko u Rwanda na RDC byahuriraga mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL) none bigiye no guhurira mu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku buryo bizarushaho kuzamura ubuhahirane.

Habitegeko avuga ko ari n’amahirwe akomeye kuko uyu mupaka ugiye kubakwa mu gihe Ubumwe bwa Afurika bwamaze kwemeza amasezerano ashyiraho isoko rusange ndetse yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ibyo byose rero kugira ngo tubigereho ni ngombwa ko haba hari ibikorwaremezo byabugenewe bituma serivizi zihuta, urumva urujya n’uruza rugiye kwiyongera kandi turifuza ko abantu batajya bamara umwanya munini bashakisha serivisi.”

“Ni ukuvuga ngo tugiye kubaka igice kimwe hano mu Rwanda, ikindi kizubakwa muri Congo, abantu bavuye mu Rwanda bagiye muri Congo ntabwo bazongera guhagarara ku ruhande rw’u Rwanda, bazajya bakomeza bahagarare haurya, n’abavuye hakurya ntibahagarare iwabo ahubwo baze bahagarare iwacu.”

Mu nyubako zateganyijwe harimo ahazaba hakoreshwa n’abakozi bo ku mupaka, Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri serivisi za gasutamo, amabanki, Ikigo cy’ubuziranenge, abafasha mu bijyanye n’imisoro n’izindi serivisi ku buryo zizaba zegeranye, bityo zikarushaho kwihuta.

Hateganyijwe parikingi y’imodoka z’imizigo nibura 20 ku ruhande rw’u Rwanda na 20 ku ruhande rwa RDC, kubera ko zizajya zihanyura zihuta kandi imodoka igahagarara ku ruhande rw’igihugu igiyemo.

Byateganyijwe ko nibura imodoka ishobora kumara iminota itarenga 20 ikaba irangije gukorerwa ibikenewe byose maze ibicuruzwa itwaye bikinjira mu gihugu, ku buryo mu masaha 24 uyu mupaka uzaba ushobora guha serivisi imodoka 200 z’imizigo.

Habitegeko ati “Ibyo rero ku bacuruzi hari icyo biba bivuze kuko murabizi ko igihe, umwanya, ni amafaranga. Tugiye rero kugabanya umwanya abantu bataga bava hanobaya harya, bava mu biro baya mu bindi.”

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Marc Malago Kashekere, we yabwiye Taarifa ko biteze byinshi kuri uyu mupaka ugomba kubakwa mu minsi mike iri imbere.

Ati “Imirimo yo ku rwego rwa tekiniki yararangiye, inyigo zijyanye n’ibidukikije zamaze gukorwa, igisigaye gusa ni ugutanga ingurane kugira ngo abaturage bimurwe, imirimo itangire. Kugeza muri Mutarama 2022 twizera ko ibigo by’ubwubatsi bizaba byatangiye akazi.”

Ni ikibazo ngo ubu kirimo gusuzumwa ku rwego rwa guverinoma ya RDC, kuko ahantu babonye hazubakwa umupaka hatuwe n’imiryango 266 igomba guhabwa ingurane ikimurwa kubw’inyungu rusange.

Urebye ku ruhande rw’u Rwanda, igice kizubakwaho kirahari ndetse byoroshye kubahona ikibanza ku nkombe z’umugezi wa Rusizi, nyamara iyo ugeze ku ruhande rwa RDC hatuye abantu benshi bacucitse, ndetse kuhabona ikibanza bizasaba gusatura igice kinini cy’umusozi.

Ni ahantu hashobora kuzagorana kurushaho kuko hari urutare runini rumanukaho amasoko menshi y’amazi.

Ku ruhande rwa RDC, bizasaba ko bimura abaturage bakanasatura uyu musozi kugira ngo babone aho bubaka

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), kivuga ko cyamaze kubona umuntu uzagenzura imirimo yo kubaka uyu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda, ubu kiri mu rugendo rwo gutanga isoko noneho ry’abazubaka.

Biteganywa ko ubwubatsi buzakorwa mu mezi 18, guhera mu ntangiro za 2022.

Ni umushinga ngo numara kuzura nibura uzagabanya igihe igihe umuntu yamaraga muri serivisi zo ku mupaka, kive nibura iminota hafi 30 kigere munsi y’iminota 15.

Uzatwara miliyoni 20 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zirenga 20 Frw.

Imibare y’inzego z’abinjira n’abasohoka igaragaza ko uyu mupaka wa Rusizi II, mbere y’icyorezo cya COVID-19 wanyurwagaho n’abaturage basaga 12,000 ku munsi, ubu bari hagati ya 6000 na 7000.

Mbere imodoka zitwaye imizigo zahanyuraga buri munsi ubaze amakamyo n’imodoka ziciye bugufi zageraga mu 150, ubu ziri hagati ya 70 na 100.

Inyubako zo ku ruhande rw’u Rwanda zizashyirwaho imigongo nk’uko igishushanyo mbonera kibigaragaza
Hateganyijwe ububiko bw’ibicuruzwa buzajya bwifashishwa n’imodoka nini
Imizigo izajya igenzurwa bidasabye ko ikurwa mu modoka
Uyu mupaka uzaba wubatswe mu buryo bugezweho
Ikiraro gihuza ibihugu byombi ku mugezi wa Rusizi ni uku kingana
Abayobozi bitegereza imiterere y’umupaka ku ruhande rwa RDC
Guverineri Habitegeko na mugenzi we wungirije wa Kivu y’Epfo bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mupaka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version