Bizimana Yasabye RIB Gukurikirana ‘Bwangu’ Abakoresha YouTube Bapfobya

Dr. Jean Damascène Bizimana uyobora Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabwiye abakorera Urwego rw’Ubugenzacyaha ko igihe cyose babonye ibimenyetso bifatika byaherwaho runaka akurikiranwaho gupfobya Jenoside, byajya bihita bikorwa.

Yabivugiye mu kiganiro yabahaye ubwo bari bateranye ngo baganire ku mateka ya Jenosie yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, uko yakozwe n’uburyo Abanyarwanda bari kwikura mu ngaruka zayo.

Yibanze ku bahembera urwango cyangwa bagapfobya Jenoside babinyujije kuri YouTube.

Dr. Bizimana wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yavuze ko kuganiriza abagenzacyaha ku mitegurirwe n’imikorerwe ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kubafasha mu kazi kabo.

Avuga ko kuba mu nshingano zabo habamo kugenza ibyaha, bivuze ko bakwiye guhora bibutswa ibyo byaha ariko icya Jenoside ntikibure kuko ari nacyo cyaha kugeza ubu kinini kurusha ibindi umuntu yakoreye mugenzi we mu mateka.

Nyuma yo kubagezaho uko amashyaka yabanjirije cyangwa agakurikira ikiswe ubwigenge yagize uruhare mu kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Minisitiri Bizimana yabwiye abari aho ko ingengebitekerezo ya Jenoside idakwiye kujenjekerwa na gato.

Avuga ko hari abantu bayihembera binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube hanyuma nyuma bagatangaza ko barwaye mu mutwe.

Ibi ngo ntibikwiye kubera ko umuntu urwaye mu mutwe atagira ubwenge bwo kubimenya.

Yasabye abagenzacyaha kujya birinda ko umuntu uzamuye ibitekerezo byo kubiba urwango mu bantu cyangwa ikindi gihuje n’ingengabitekerezo ya Jenoside yahabwa umwanya munini atarabikuriranwaho.

Bizimana avuga ko gutinda gukora ibyo amategeko ateganya ku bantu cyangwa umuntu nk’uwo, bimuha urwaho rwo kugeza ibyo bitekerezo kure.

Ati: “ Igihe cyose mumaze kubona ibimenyetso bitagibwaho impaka, ni ngombwa ko umuntu nk’uwo akurikiranwa hakiri kare kuko gutinda bituma ageza ibyo ashaka kure”.

Umwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha witwa Ngarambe yahaye bagenzi be ubuhamwa bw’uko yarokokeje mu Karere ka Kayonza y’ubu ahitwa Nyamirama.

Yavuze ko we n’abo bavukanaga ndetse n’umuryango bahizwe bamwe baricwa barimo na Nyina  ndetse na bamwe mu bavandimwe ariko we aza kugira amahirwe ararokoka.

Icyakora ngo abagome bamutaye mu musarane ari kumwe n’uwo bavukana icyakora Imana iramurinda biza gutuma Inkotanyi zisanga agihumeka, ziramurokora.

Azishimira ubumuntu zamweretse n’ibyo zamukoreye ngo abe ari umugabo ari we muri iki gihe.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Kamena, 2023, abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha basuye urwibutso rwa Gisozi bashyira indabo ku mva rusange, basura n’ibyumba bimurikirwamo amateka ya Jenoside .

Ngarambe yahaye bagenzi be ubuhamya bw’uko yahizwe Inkotanyi zikaza kumutabara abura izuba rimwe
Bafashe umunota wo kwibuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version