Airtel Rwanda Yazanye Ikoranabuhanga e-Sim Ritabaga Mu Rwanda

Mu rwego rwo gufasha abakiliya kudatakaza sim cards basanganywe  no kudakwirakwiza plastique, ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga Airtel Rwanda, cyazanye ikoranabuhanga ribika amakuru  yise e-SIM.

Ni ikoranabuhanga ryitezweho gufasha abakiliya ba Airtel kudatakaza amakuru(amazina na nomero) babitse mu twuma bita Sim cards.

Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money yasobanuriye itangazamakuru  ko icyo bari bagamije bajya gutangiza ririya koranabuhanga bazirikanaga ibibazo umuntu agira iyo yatakaje telefoni ye ikagendana na Sim card ye.

Avuga ko akandi karusho ari uko bizagabanya twa plastiques tujugunywa hirya no hino iyo hari za sim cards zatakaye cyangwa zajugunywe ku bushake.

- Kwmamaza -
Jean Claude Gaga asobanura iby’iri koranabuhanga rishya

Ati: “ Ni no mu buryo bwo kurengera ibidukijije kuko bizagabanya twa plastiques twajugunywaga hato na hato”.

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko kuba Airtel izanye ririya koranabuhanga ari ikintu gikomeye ikoze kuko ari bwo bwa mbere rigeze mu Rwanda.

Risanzwe rikoreshwa ahandi kuko hari henshi bitakiri ngombwa ko umuntu agira sim cards nyinshi muri telefoni.

Ikindi ni uko bizorohereza abantu kudatunga telefoni nyinshi kugira ngo bazitwaremo sim cards zitandukanye.

Telefoni imwe izaba ihagije kugira ngo itware sim cards zo mu bwoko bwa e-SIM.

Mu minsi iri imbere, Airtel Rwanda irateganya ubukangurambaga bwo kumenyesha abaturage imikorere y’iri koranabuhanga nk’uko Jean Claude Gaga yabibwiye Taarifa.rw.

Abayobozi muri Airtel ndetse n’abanyamakuru basobanuriwe imikorere y’iri koranabuhanga
Emmanuel Hammez umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version