Ikawa Yose Itunganyirizwa Mu Rwanda Igomba Kuba Ari Nziza Hejuru Ya 80%

Amabwiriza yaraye asohowe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abatunganya ikawa bose bayoza k’uburyo iba nziza ku kigero kirenze 80%. Uzashaka kuyitunganya k’uburyo iba ‘ikawa iciriritse’, azajya yishyura hagati ya 3% na 5% by’agaciro kayo.

Minisitiri  w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafili avuga amabwiriza yari asanzwe, yavugaga ko hari agace runaka abantu bafite ikawa bayijyanagamo ngo itunganywe,  batemerewe kuyijyana ahandi hatari muri iyo zone( babyita zoning).

Byatumaga abahinzi b’ikawa babikorana ‘akangononwa’ kubera ko batari bemerewe kugurisha ikawa yabo aho bashaka, wenda mu gace runaka baturanye kashoboraga kuba gafite ibiciro byiza.

Abatunganya ikawa nabo bari bafite ikibazo cy’uko hari ubwo abahinzi bo muri iyo zone babazaniraga ikawa nke kandi bakeneye nyinshi ndetse imeze neza.

- Advertisement -

Dr. Musafili ati: “ Twakuyeho zoning kugira ngo umuhinzi yisanzure abone aho agurisha umusaruro we ashingiye ku hantu hari igiciro cyiza. Zoning yatumaga abantu batisanzura”.

Avuga  ko Minisiteri ayoboye izajya ishyiraho igiciro cya kawa y’ibitumbwe kugira ngo harengerwe  umuhinzi wa kawa muri rusange.

Gurinoma ivuga ko imwe mu ntego z’ibi ari ugushishikariza abatunganya n’abagurisha ikawa kongera ubwiza bwayo binyuze mu kuyironga no kuyitunganya neza cyane.

Minisiteri y’ubuhinzi ivuga ko idashaka ko hari abantu ‘benshi’ bacuruza ikawa idafite ubwiza bwo hejuru, iyo bita ‘ordinary coffee’.

Rwiyemezamirimo uzajya ushaka kuyicuruza, azajya abisabira uburenganzira kandi abyishyurire icyo Minisitiri Musafili yise ‘fee’ iri hagati ya 3% na 5% y’igiciro cy’iyo kawa.

Mu rwego rwo guca intege abakora ubwo bucuruzi kandi ngo nibiba ngombwa ko bashaka kuyohereza hanze, bazajya bishyura 5%, ahabwe ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB, mu rwego rwo kugira ngo ikawa itari nziza icike.

Ati: “ Turagira ngo twongere ikawa imeze neza ijya ku isoko kugira ngo n’umuhinzi wayo nawe abone amafaranga meza igihe isoko mpuzamahanga naryo rimeze neza”.

Minisitiri Dr. Ildephonse Musafili avuga ko kugira ngo ikawa ibe nziza, ahanini biterwa n’uburyo yogejwe.

Minisitiri Dr. Ildephonse Musafili avuga ko kugira ngo ikawa ibe nziza, ahanini biterwa n’uburyo yogejwe.

Uburyo ikawa yogejwe ngo nibwo butuma haboneka ikawa nziza cyane, ikawa nziza mu rugero n’ikawa yo ku rwego rwo hasi.

Ubwiza bw’ikawa kandi bumenyekana bishingiye ku buryohe abayisongeye bayumvanye.

Guverinoma ivuga ko ikigamijwe ari uko umunyemari wese ushatse kujya mu by’ikawa abisabira uruhushya agahabwa urwego rw’imitungirize y’ikawa yumva azacuruza.

Ikindi ni uko kugira ngo umuntu yemerewe gukora ikawa itari iyo ku rwego rwo hejuru, hazajya habanza kurebwa niba koko adashobora kuyigeza kuri urwo rwego hanyuma babone kumwemerera.

Uzajya wemererwa gutunganya ‘ikawa iciriritse’ azajya acibwa rya janisha kugira ngo acike intege ahite abivamo hakiri kare.

Mu Rwanda hasanzwe hari zones 513 z’ikawa kandi buri zone yabaga ifite agace yemerewe n’ako itemerewe kujyanamo ikawa yayo.

Hari hasanzweho igiciro cy’ikawa  cyagenwaga na Leta kandi ibyo bizagumaho ariko umucuruzi wabonye ‘contract nziza’ hanze, azajya aganira  n’abakiliya be bagire igiciro bemeranyaho bityo n’umuhinzi nawe bibe uko kuko yemerewe kuyijyana no mu zindi zones.

Minisitiri Musafili yasabye abantu basanganywe ibigo bitunganya ikawa kujya bayihingira kuko ikawa izanwa n’abahinzi iri kugabanuka.

Amabwiriza yaraye asohowe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version