Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Germaine na Alicia

Abahanzikazi Alicia and Germaine bakora indirimbo zaririmbiwe Imana baherutse gukora iyo bise ‘Ndahiriwe’ bakavuga ko bizeye ko izatuma barushaho kumenyekana.

Babwiye itangazamakuru ko bayikoze bitonze ku buryo bizeye ko izakundwa bigatuma izina ryabo rizamuka kurushaho kandi ikageza ubutumwa bwiza kuri benshi.

Ni indirimbo yabo ya gatatu ikaba yarakozwe n’aba producers bazi ibyo bakora.

Abo ni Producer Brilliance na mugenzi we witwa Producer Popiyeeh.

Basanganywe indirimbo Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Uri Yo na Ndahiriwe.

Baherutse kubwira itangazamakuru ko avuga ko abafana babo bamaze iminsi babasaba guhimba indirimbo no mu zindi ndimi.

Gusa bavuga ko bakibitegura.

Bombi basanzwe batuye i  Rubavu, bakaba abavandimwe bakora umuziki babifashijwemo n’umubyeyi wabo washinze ikigo gifasha abahanzi kitwa ABA Music.

Baherutse gutsindira igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards byabaye muri Gicurasi, 2025.

Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi no kubaga naho murumuna we Germaine Ufitimana yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri iyo Kaminuza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version