Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Iki kiyaga kizaba ingirakamaro ku bukungu bw'u Rwanda.

Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze nitwo turere tuzakorwaho n’ikiyaga biteganyijwe kizavuka nyuma yo kudigira amazi y’uruzi rwa Nyabarongo ruri kubakwaho urugomero.

Kuri X/Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye yatangaje ko kiriya kiyaga kizongera ubwiza bwaho kizaba kiri kandi kizaba gifite ubuso buyingayinga ubw’ikiyaga cya Muhanzi gisanzwe kiri mu binini kurusha ibindi mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye.

Ikiyaga cya Muhazi gifite uburebure bwa kilometero 60 kikagira ubujyakuzimu bwa Kilometero eshanu.

Giherereye mu  Burasirazuba bwo Hagati  kandi ifite inkombe mu Ntara eshatu, kigakora kuri Gasabo, kuri Gicumbi, kuri Gatsibo, kuri Kayonza no kuri Rwamagana.

Minisiteri y’ibikorwaremezo, binyuze ku Munyamabanga wa Leta muri yo, ivuga ko kubaka ruriya rugomero bigeze muri kimwe cya kabiri, rukazuzura mu mwaka wa 2028  ku ishoramari rya Miliyoni $214.

Nirwuzura ruzatanga umuriro ungana na Megawati 40, kuyadigira bikazatuma havuka ikiyaga gifite amazi angana na metero kibe miliyoni 800.

Kizaba ari ikiyaga cya kane kinini mu Rwanda kuko ayo mazi azaba angana n’ay’ikiyaga cya Burera n’ay’ikiyaga cya Ruhondo uyateranyije.

Ikindi ni uko imiterere ya kiriya kiyaga izatuma aho kizaba kiri naho hahinduka, bikazatanga amahirwe yo kuhakorera uburobyi bwa kijyambere, siporo yo koga, ubwokorezi bukorewe mu kiyaga no kuhira ku misozi ihakikije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version