BK Irashaka Gufasha Ab’i Nyagatare Kuzamura Umukamo

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yavuze ko ikigo ayoboye kiteguye kuzaha aborozi b’i Nyagatare imodoka izakorerwamo ibyo gupima amatungo. Ni imodoka wagereranya n’isuzumiro( laboratoire) igendanwa.

Ku wa Gatanu Taliki 07, Ukwakira, 2022 nibwo uyu muyobozi yitabiriye inama yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bo muri Gatsibo na Nyagatare bamugaragariza imishinga migari bafite.

Harimo n’uwo kuzamura ubworozi butanga umukamo utubutse.

Nyagatare niko karere ka mbere mu Rwanda koroye inka zikamwa cyane kubera ko n’amata ab’i Kigali banywa, amenshi ari ho aturuka.

- Advertisement -

Ikindi ni uko muri aka Karere haba  n’abakiliya ba Banki ya Kigali batari bake.

Mu bikorera ku giti cyabo 46,000, abagera ku 12,000 ni abakiliya ba BK.

Laurent Kamurase uyobora Urugaga rw’abikorera muri kariya karere niwe watangaje ko bifuza ko Banki ya Kigali yabatera inkunga yo kugura iriya modoka kugira ngo bajye boroherwa no kujya gusuzuma no kuvura inka bazisanze mu rwuri.

Bafite kandi n’indi mishinga irimo uwo kubaka  uruganda rw’ibiryo by’amatungo, uruganda rw’ibikomoka ku matungo (impu), uruganda rutunganya umusaruro w’inyanya, urutunganya ubuki ndetse no kubaka inzu nini ihuriweho n’abacuruzi izaba ikimenyetso kinini cy’intambwe y’iterambere ry’ Umujyi wa Nyagatare.

Ati :” Muri Banki ya Kigali icyo tubifuzaho nk’abafatanyabikorwa ni iyi mishinga migari dufite kuko niba dushaka ubworozi buteye imbere tugomba kuba dufite ubuvuzi bugendanwa  bw’inka k’uburyo tuzakenera imodoka, tugomba kuba dufite uruganda rw’ibiryo by’amatungo kugira ngo inka zavuwe neza kandi zikarya neza nazo ziduhe umukamo mwinshi.”

Amafaranga arahari…

Dr Diane Karusisi yasuye abo muri Nyagatare baganira ku mishinga BK yabafasha guteza imbere

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko amafaranga ‘ahari’ ahubwo abantu bakwiye kuyakoresha kugira ngo iterambere ryihute.

Ku bijyanye n’umushinga wa Laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo igendanwa, Dr Karusisi yijeje abikorera bo muri kariya karere ko nibakora neza kandi bakihuza, inkunga ya BK ihari.

Ati: “Twabonye imishinga yabo kandi myiza igamije kuzamura umukamo, hari uruganda rugiye kurangira, rurangiye tukabura umukamo byaba biteye isoni.  Hari n’izindi gahunda bafite tuzareba uko twazifatanyamo tukabatera inkunga z’amafaranga ndetse tukanabagira inama uburyo iyo mishinga yagerwaho.”

Yavuze ko ikigo ayoboye kiteguye gutanga inkunga cyasabwe ariko ngo abayisaba bagomba kwerekana ko babifitemo ubushake binyuze mu kwishyira hamwe no guharanira kugera ku bikubiye mu mishinga biyemeje.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko Akarere ka Nyagatare gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi.

Ngo haramutse habonetse abikorera bashora imari muri ibyo bikorwa, babona inyungu kandi bakanatera imbere ubwabo n’Akarere muri rusange.

Mu rwego rwo kureshya ba mukerarugendo ngo barifuza kubaka ikibuga cya Golf no gukora umuhanda ujya muri Pariki y’Akagera ugashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo korohereza no gufasha ba mukerarugendo.

Undi mushinga abikorera ba Nyagatare bifuza ko Akarere kabafashamo ni uwo kubyaza umusaruro ikidendezi cy’amazi cya Gihorobwa.

Ngo bizasaba ko  abaturage bafite inzuri zigikikije bishyurwa bimuka hakubakwa ibibuga by’imikino, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bijyanye n’ubukerarugendo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version