BK Irashaka Gukorera Byose Mu Ikoranabuhanga

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) buvuga ko hari gahunda y’uko ibikorwa byose itangamo serivisi bizaba byashyizwe mu ikoranabuhanga mu myaka ibiri imbere. Intego ni uko ukorohereza abakiliya bayo.

Buvuga ko iyi banki yashoye menshi mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’ibikoresho bijyanye naryo kandi rigezweho.

Imibare itangwa n’iki kigo ivuga ko 70% by’abakiliya bayo ari bo bakoresha serivisi zayo mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ngo intego ni uko bagera kuri 90% ya serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ku bakiliya bayo bose.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi abivugaho ibi bikurikira:

- Advertisement -

Ati: “ Bidufasha gutanga serivisi tutavuye aho turi, bikanafasha abantu kubona serivisi ku mbuga zacu babyikoreye, kandi bizadufasha kwaguka tutagombye kubanza gufungura andi mashami cyangwa se ngo twongere umubare w’abakozi”.

Avuga ko bitarenze umwaka wa 2025, serivisi zose zizaba zageze mu ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo umuntu azajya aba ashobora kugura imigabane ku isoko ry’imigabane, akagura ubwishingizi n’izindi serivisi kuri interineti.

Dr.Karusisi yagaragarije ibyo BK iteganya mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ubwo yagaragazaga uko BK Group Plc yungutse mu mezi icyenda y’umwaka wa 2023.

Yatangaje ko yungutse Miliyari Frw 55.1, ni ukuvuga ko inyungu yabonye yazamutseho  26% ugereranyije n’inyungu yabonye mu mezi nk’ayo mu mwaka ushize(2022).

Anita Umuhire ushinzwe imari muri BK yasobanuye ko kuba banki yarakoze neza byashingiye ahanini ku mpamvu eshatu z’ingenzi.

Izo ni inyungu isanzwe ya banki ndetse n’inyungu yagize ituruka mu buryo bwo guhererekanya amafaranga ndetse no ku mikoranire ya banki ya Kigali n’izindi banki.

Dr.Karusisi yavuze ko Banki ya Kigali ifite intego yo kuzageza ku nyungu ya Miliyari Frw 70 muri iki gihembwe cya kane cy’umwaka kizarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Avuga ko yizera ko ikigo ayobora kiri mu nzira nziza yo kugera ku ntego zacyo.

Umuyobozi mukuru wa BK Group, Béata U. Habyarimana avuga ko n’andi mashami yibumbiye muri BK yagaragaje kuzamura umusaruro, harimo ‘BK General insurance’ (16%), ‘BK Insurance’ (26%) ndetse na ‘BKTecHouse’ 22% .

Yavuze ko kuba ibiciro ku isoko bizamuka n’ishoramari rikaba rigenda rizamuka mu Karere, bizafasha BK gukomeza kuyobora mu bijyanye n’ubucuruzi na bizinesi.

Habyarimana yavuze ko Banki ya Kigali ifite na gahunda yo gufasha abakora ubuhinzi mu buryo bugezweho binyuze mu ikoranabuhanga, bafashwa kubona ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu kuhira, ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo abahinzi barindwe igihombo bashobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yunzemo  ko BK izafata iya mbere mu gushora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere myiza (Environmental, Social, and Governance – ESG), yizera ko BK izaba ibaye mu bambere bashora imari muri urwo rwego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version