Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BK Irishimira Inyungu Yagize Mu Gihembwe Cya Mbere Cya 2024
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

BK Irishimira Inyungu Yagize Mu Gihembwe Cya Mbere Cya 2024

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2024 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi  Mukuru wa BK Group Plc Béatha Habyarimana yaraye atangaje ko iyi Banki ayobora yungutse Miliyari Frw 23.9 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024.

Avuga ko ayo mafaranga yazamutse biturutse ku mikorere ishimishije, inyungu rusange muri icyo gihembwe nayo yazamutseho 33%, bingana na Miliyari 23.9 z’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni $ 18.5.

Béatha Habyarimana avuga ko ari urwunguko rushimishije ku gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka kuko byagiye bishyigikirwa n’umugabane bwite wa buri mushoramari n’umutungo bwite wose w’ikigo.

Yagize ati: “Ikindi twakwishimira ni uko urwo rwunguko rwabonetse nubwo habagaho ibihe bigoye ubukungu bw’u Rwanda ariko tukaba twarishimiye ko ku rwego rw’imikoranire rwa Banki Nkuru y’Igihugu n’andi mabanki, amafaranga agurizwa amabanki yagabanutse, bikaba ikimenyetso cy’uko izamuka ry’ibiciro ritangira kugira ituze ntiryongere gutumbagira, aho tubona ko baduhamiriza ko izamuka ry’ibiciro riguma kuri 5%”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Béatha Habyarimana

Mu bindi ubuyobozi bwa BK Group Plc buvuga ko bwishimira ni uko buri kigo cyayo cyagaragaje urwunguko, yaba Banki, Ikigo cyayo cy’ubwishingizi (BK General Insurance) cyagize urwunguko rushimishije mu mikurire, BK Capital na yo yakomeje kugira urwunguko rwa 74% mu mikurire yayo.

BK Tech House na yo yakomeje kunguka abakiriya mu bijyanye n’imbuga zifashishwa mu burezi ndetse no mu kwishyura.

Ikigo BK Foundation imaze igihe cy’umwaka na yo igira uruhare rufatika mu gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’ishoramari n’uburezi.

BK ivuga ko yungutse mu buryo bugaragara

Uretse urwunguko BK Group Plc yagize, ku rundi ruhande Inama y’abanyamigabane yatanze urwunguko ku migabane, bituma BK Group Plc ishinga imizi mu gukwirakwiza serivisi z’imari (Financial Inclusion) haba ku muntu ku giti cye muri gahunda ya Nanjye Ni BK, abakoresha ikoranabuhanga (Digital Tools) rigenda rikwirakwizwa hirya no hino no ku bashobora kuba bagura imibagane ndetse no mu gutanga ibisubizo by’ishoramari ku rwego rudahungabanya ibidukikije.

TAGGED:BKfeaturedIkigoImariUrwunguko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dubai Yakatiwe Gufungwa Imyaka Ibiri
Next Article Croix Rouge Yagejeje Amazi Ku Baturage Bari Bamenyereye Gukoresha Ayanduye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?