Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BNR Iraburira Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

BNR Iraburira Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2024 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki Nkuru y’u Rwanda ibinyujije kuri X yatangaje ko ikigo cyitwa Super Free to Trade Ltd (STT) kidafite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari n’ubucuruzi bw’amafaranga ku isoko ry’u Rwanda.

Yaburiye Abanyarwanda kwitondera kwishora mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ingorane nyinshi zibirimo.

Ibi bitangajwe nyuma y’impuruza yatangiwe kuri X ikozwe n’uwitwa Aline Ishema wabazaga niba kiriya kigo cyemerewe gukorera mu Rwanda.

Ntawamenya niba izina Aline Ishema ari iry’umuntu nyakuri cyangwa ari iryo runaka cyangwa urubuga runaka rwiyitiriye kuri X.

Yahise asubizwa n’Ikigo RDB ko iyi sosiyete yiyandikishije mu Rwanda nk’ikigo cy’ubucuruzi ariko ko bitayiha uburenganzira bwo gucuruza amafaranga cyangwa kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kuko uburenganzira bwabyo butangwa n’izindi nzego.

RDB yasubije igira iti: “Icyangombwa cya RDB kigaragaza ko isosiyete yiyandikishije muri RDB ariko nta sosiyete yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange itabiherewe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda”.

Ikigo STT kivugwaho gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bitwa   ‘cryptocurrency’.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri X ya BNR buragira buti: “ Sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda”.

Aho niho yaboneyeho kuburira abantu bose kutajya mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (bita cryptocurrency) kubera ko birimo ingorane nyinshi.

Izo ngorane zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura, guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.

Waramutse @IshemaAline, sosiyete #STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu #Rwanda.

Banki Nkuru y’u #Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by'ubucuruzi bw'imitungo…

— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) March 20, 2024

Kuba nta mategeko BNR irashyiraho agenga imikorere y’ubu bwoko bw’amafaranga bivuze ko abantu bagomba kwirinda kubushoramo kuko nta mategeko abarengera ahari.

Ikigo Super Free To Trade kuri Konti yacyo ya YouTube havugwamo ko cyatangiye mu mwaka wa 2019 kandi ngo  gikorera muri Repubulika ya Centrafrique na Eritrea.

TAGGED:BankifeaturedImariSosiyeteUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abimukira Ba Mbere Bazava Mu Bwongereza Bategerejwe Mu Rwanda
Next Article Mugomba Kugira Umwete Wo Gukora Ibikwiye- Kagame Abwira Abayobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?