Banki Nkuru y’u Rwanda ibinyujije kuri X yatangaje ko ikigo cyitwa Super Free to Trade Ltd (STT) kidafite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari n’ubucuruzi bw’amafaranga ku isoko ry’u Rwanda.
Yaburiye Abanyarwanda kwitondera kwishora mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ingorane nyinshi zibirimo.
Ibi bitangajwe nyuma y’impuruza yatangiwe kuri X ikozwe n’uwitwa Aline Ishema wabazaga niba kiriya kigo cyemerewe gukorera mu Rwanda.
Ntawamenya niba izina Aline Ishema ari iry’umuntu nyakuri cyangwa ari iryo runaka cyangwa urubuga runaka rwiyitiriye kuri X.
Yahise asubizwa n’Ikigo RDB ko iyi sosiyete yiyandikishije mu Rwanda nk’ikigo cy’ubucuruzi ariko ko bitayiha uburenganzira bwo gucuruza amafaranga cyangwa kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kuko uburenganzira bwabyo butangwa n’izindi nzego.
RDB yasubije igira iti: “Icyangombwa cya RDB kigaragaza ko isosiyete yiyandikishije muri RDB ariko nta sosiyete yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange itabiherewe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda”.
Ikigo STT kivugwaho gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bitwa ‘cryptocurrency’.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri X ya BNR buragira buti: “ Sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda”.
Aho niho yaboneyeho kuburira abantu bose kutajya mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (bita cryptocurrency) kubera ko birimo ingorane nyinshi.
Izo ngorane zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura, guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.
Waramutse @IshemaAline, sosiyete #STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu #Rwanda.
Banki Nkuru y’u #Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by'ubucuruzi bw'imitungo…
— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) March 20, 2024
Kuba nta mategeko BNR irashyiraho agenga imikorere y’ubu bwoko bw’amafaranga bivuze ko abantu bagomba kwirinda kubushoramo kuko nta mategeko abarengera ahari.
Ikigo Super Free To Trade kuri Konti yacyo ya YouTube havugwamo ko cyatangiye mu mwaka wa 2019 kandi ngo gikorera muri Repubulika ya Centrafrique na Eritrea.